skol
fortebet

Miss Rwanda 2018: Ururimi rw’ Ikinyarwanda rwahawe agaciro

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rwanda Insipiration Backup , kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva 2014 batangaje ibyavuguruwe mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu aho Prince Kid yavuze ko kwiyandikisha ku mukobwa ushaka guhatana bizatangira tariki ya 14 Ukuboza 2017.Yavuze ko tariki 13 Mutarama 2018 aribwo hazatangira amajonjora yo guhitamo abakobwa bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali. Yakomeje avuga ko buri Ntara izahagararirwa n’abakobwa 30 (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rwanda Insipiration Backup , kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva 2014 batangaje ibyavuguruwe mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu aho Prince Kid yavuze ko kwiyandikisha ku mukobwa ushaka guhatana bizatangira tariki ya 14 Ukuboza 2017.Yavuze ko tariki 13 Mutarama 2018 aribwo hazatangira amajonjora yo guhitamo abakobwa bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko buri Ntara izahagararirwa n’abakobwa 30 bitandukanye na mbere aho babaga ari 25.Muri iri rushanwa kandi hashyizwemo ururimi rw’ikinyarwanda nyuma yo kwakira ibitekerezo bitandukanye by’abantu bavugaga ko hari bamwe mu bakobwa barushywa no gusobanura imishinga yabo bitewe no kutamenya neza indimi.

Yavuze ko Indimi zemewe ari Ikinyarwanda, Igifaransa, icyongereza n’Igiswahili. Ngo amanota y’indimi azaba angana. Ibisabwa ku mukobwa uzitabira iri rushanwa byo n’ibisanzwe ntacyahindutse nk’ibyasabwaga mu myaka yatambutse.

Ibisabwa uwiyandikisha:
- Kuba ari Umunyarwandakazi
- Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
- Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa
- Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
- Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 70
- Kuba atarigeze abyara
- Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
- Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga
- Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
- Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda
Abakobwa bose babyifuza baratangira kwiyandikisha kuva saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu.

Kuya 13 Mutarama 2018 ijonjoro rya mbere (audition) rizabera mu ntara y’Amajyaruguru aho abakobwa bose babyifuza bazahurira i Musanze.Kuya 14 Mutarama 2018 iri jonjora rizakomereza mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru
Tariki ya 20 2017 Mss Rwanda izakomereza mu ntara y’Amajyepfo ijonjora rizabera i Huye muri hotel Credo.Tariki ya 21 ibikorwa byo gushakisha nyampinga w’igihugu bizakomereza mu ntara y’Uburasirazuba i Kayonza. Tariki ya 28 Mutama, 2018 nibwo hazamenyekana abazahagararira umujyi wa Kigali.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 azamenyekana tariki ya 24 Gashyantare 201 Igikorwa nyirizina kizabera muri Auditorium ya Radisson Blu muri Kigali Convention Center.

Imodoka izahabwa Nyampinga w’u Rwanda 2018

Zimwe mu mpinduka:
Icya mbere: Abategura iri rushanwa bavuze ko amajonjora yo mu ntara n’umujyi wa Kigali azasiga habonetse abakobwa 30 aho kuba 25 nk’uko byari bisanzwe.

Icya kabiri: Muri Bootcamp; abakobwa bose bazakoreshwa ibizamini byanditse hagamijwe gusuzuma ubumemyi rusange. Uretse ibi bibazo kandi buri mukobwa azanabazwa ku giti cye (Head to Head Interview).

Ikindi n’uko muri Boot camp, abakobwa bazahabwa ubumenyi bujyanye n’ibyo bajya bahurira mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza arimo nka Miss World n’andi akomeye.

Mu ijonjora rya mbere(Pre-selection) ry’abakobwa 30 ba mbere baturutse hirya no hino mu gihugu hazavamo 10, 20 bakaba ari bo basubira muri boot camp.Abo 20 ninabo bazahurira ku musozo w’iri rushanwa hamenyekana nyampinga w’igihugu.

Nyampinga wa 2018, azagira ibisonga bibiri aho kuba bine nk’uko bisanzwe ngo ni mu rwego rwo gushyigikira ba nyampinga nk’itsinda.

Miss Rwanda 2018 azahembwa imodoka ya Suzuki Swif, kugeza ubu iracyari mu ruganda kuko izasohoka muri Gashyantare 2018.

Ibitekerezo

  • Turabitegereje ibirori byanyampinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa