skol
fortebet

Miss Rwanda 2018: Uyu mukobwa urimo guhiga abandi mu majwi ni muntu ki?

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Abakobwa bose uko ari 20 bazavamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 bari mu mwiherero .
Uwase Ndahiro Liliane umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akaba ariwe wahize abandi mu gutorwa cyane kuri telefone ku rwego rw’igihugu ubwo bari bakiri hamwe 35 batowe mu ntara zose. Yasoje icyiciro cy’amajonjora y’ibanze ari uwa mbere (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Abakobwa bose uko ari 20 bazavamo uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 bari mu mwiherero .

Uwase Ndahiro Liliane umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akaba ariwe wahize abandi mu gutorwa cyane kuri telefone ku rwego rw’igihugu ubwo bari bakiri hamwe 35 batowe mu ntara zose. Yasoje icyiciro cy’amajonjora y’ibanze ari uwa mbere n’amajwi arenga ibihumbi 48 akurikiwe na Mushambokazi Jordan wari ufite amajwi arenga ibihumbi 26500.

Uwase Ndahiro Liliane ni muntu ki?

Uwase Ndahiro Liliane ni umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu mujyi wa Kigali akahakurira gusa akaza kujya kwiyamamariza mu ntara y’amajyepfo kuko ariho ku ivuko ry’ababyeyi be. Ni imfura mu muryango w’abana babiri b’abakobwa. Afite uburebure bwa metero 1.74, n’ ibiro 69.

Aho yize

Amashuri abanza yayize ku kigo cya Horizon Primary School icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) yacyize ku ishuri rya Lycée de Kigali (LDK) asoreza amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya Glory Secondary School.
Magingo aya arimo kwiga muri Kaminuza ya Kigali mu ishami ry’ubutegetsi.

Mu migabo n’imigambi yatanze yavuzeko aramutse agize amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Rwanda yashyira imbaraga n’ubushobozi bwe bwose mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko rw’ u Rwanda.

Ni umukobwa ukunda igihugu dore ko yanabyerekanye ubwo yatambukaga imbere y’abagize akanama nkemurampaka yambaye ikanzu idoze mu mabara agize ibendera ry’igihugu.



Nimero bamutoreraho ni 13

Ese gutorwa cyane bimaze iki ku mukobwa?

Iki ni kimwe mubigaragaza icyizere afitiwe na rubanda ndetse uzasoza irushanwa afite amajwi menshi kurusha abandi, aba afite amahirwe yo guhita yinjira muri batanu ba mbere batorwamo Miss Rwanda ndetse akagenerwa ibihembo bitandukanye nk’uwagaragaje gushyigikirwa bikomeye n’abafana.

Kugeza ubu Miss Uwase Ndahiro Liliane nta mukunzi uzwi aratangaza cyangwa uravuga ko bakundana.

Ibirori byo gutora Nyampinga byitezwe ko bizaba tariki 24 Gahyantare 2018 muri Kigali Convention Center aha hakaba ariho hazamenyekanira Nyampinga w’u Rwanda.

Kugeza magingo aya Uwase Ndahiro Liliane niwe uyoboye abandi mu gutorwa cyane hifashishijwe ubutumwa bugufi bwandikira kuri Telefone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa