skol
fortebet

Miss Rwanda 2019 yatangaje urwibutso rukomeye yasigiwe na Mwiseneza Josiane babanye mu cyumba kimwe

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

Nyampinga w’ U Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yavuze ko Mwiseneza Josiane ari umukobwa wihariye ukunda gusenga ndetse no gusabana na bagenzi be.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Nimwiza yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,yavuze ko mu mwiherero yabanye n’abakobwa 2 barimo Niyonsaba Josiane na Mwiseneza Josiane wamusigiye urwibutso rukomeye mu gihe gito bamaranye.

Yagize ati"Ikintu cya mbere nzamwibukiraho ni ukuntu yahoraga ambwira ngo azanyirukana mu cyumba cye. Hari igihe nabaga nagiye nko mu bindi byumba akaza agasanga sindakingura icyumba cyanjye ngo ninjire, kuko twabaga dufite urufunguzo rumwe cyangwa urundi twarutaye mu cyumba, yaza agafungura agasanga sindinjira akaza kunshaka akambwira ati kandi wowe nzakwirukana mu cyumba cyanjye, nanjye naza namubura nkamubwira nti nanjye nzakwirukana, kubana nawe byari byiza.

Nimwiza Meghan akomeza agaruka kuri Mwiseneza Josiane agira ati: "Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga, kuko iyo nabaga ngiye kuryama ntasenze yarambwiraga ati byuka tubanze dusenge, tugafatana mu maboko tugasenga. Mana yanjye, Josiane ni umuntu mwiza, sinzi ukuntu ndibubibabwire. Josiane ni umuntu udasanzwe, ntabwo ari ibintu bya buri wese kubona umuntu nk’uriya"

Nimwiza Meghan watorewe kuba Miss Rwanda 2019,yavutse tariki 10 Ukwakira 1998, kuri se Ruvebana Gaspard na nyina Basiime Betty, akaba ari imfura mu muryango w’abana batatu bose b’abakobwa. Nimwiza Meghan yavukiye i Kigali ndetse kuri ubu umuryango we utuye mu mudugudu witwa Akaruvusha mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’ u Rwanda 2019

Ibitekerezo

  • Uko avuga kwose ico nigisuma cicaye muntebe ari rwiwe kirasesemye.

    Niba nibuka neza,uyu mukobwa yananiwe gusubiza ikibazo cyo mu Cyongereza.Bamusabye kuvuga icyo azi kuli EAC,abeshya ko igizwe n’ibihugu 5 kandi ari ari 6.Ananirwa no kuvuga amazina yabyo.Iryo ni ikosa rikomeye ryali rikwiye kumubuza kuba Nyampinga.
    Gusa jyewe icyo mwisabira,nuko yazitwara neza ntiyiyandarike nkuko ba Nyampinga bamwe babigenje nyuma yo kubona ikamba.Urugero ni Bahati Grace wabyaye umwana na Akiwacu Lacolombe duhora tubona ku mafoto yanitse ibibero n’amabere muli France aho akora akazi ka Mannequin (fashion model).Aka ni akazi kabi cyane gatuma abakobwa biyandarika.Nyampinga nyawe,ni umukobwa utinya Imana,ntajye mu bagabo cyangwa udashyira imbere amafaranga,ahubwo agashaka Imana cyane kugirango izamuhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bible ivuga ko Ubuto (youth) n’Ubwiza ari "ubusa".Kubera ko ejo usaza ntihagire uwongera kukureba.Ariko ushaka Imana izamuzura ku munsi w’imperuka,abe muli paradizo iteka ryose.

    rwose turapfa ubusa nkubu rwose kabahenda ricca michaella naramwemeyepee ariko mundebere isi ni iyi pe!

    rwose turapfa ubusa nkubu rwose kabahenda ricca michaella naramwemeyepee ariko mundebere isi ni iyi pe!

    rwose turapfa ubusa nkubu rwose kabahenda ricca michaella naramwemeyepee ariko mundebere isi ni iyi pe!

    ariko rwose njyewe nikundiye michaella, ubworero twihangane nubwo kiriyacyongereza utamenya iyo gikomoka.

    Ariko mama uyumwana numutesi,nukuri njye ndabona azatubera umukobwa ubereye urwanda ufite indanga gaciro , maze mama uzirinde ntuzabe umwasame nkabakubanjirije bitwikiraraga akaryo babonye bakigira ibyomanzi ngo nibwo bu star dore uraje utumirwe ahatandukanye ndetse no mumahanga uzahaserukane umucyo ,ikindi kdi uri imfura pe urwo rukundo ufitiye bagenzi bawe mwabanye uzarusigasire!ariko muziko uyumwana wumukobwa kuva yakwambikwa i kamba atarahwema gutaka bagenzibe sindabona yivuga ngo yirate imyato iki nikigaragaza ko ari nyampinga ubereye urwanda
    Ikindi Josiane uzamwisunge mufatanye muzagera ku kintu gikomeye

    @ Hitimana: kuki wabashije kubona ko yasubije nabi ntubashe kubona ko yanabajijwe nabi ari nabyo byagarutsweho mu itangazamakuru? Biba byiza " gukoma urusyo ukoma n’ingasire" hanyuma imyemerere yawe iraza igasanga ibitekerezo by’abandi; ntago aribyo bivuga ko abanto bokamwe n’ubusambanyi ikindi imyambarire abantu bayumva bitandukanye; jya utandukanya imyumvire n’umuco w’idini ryakureze ushyire mu gaciro nibwo uzumva byinshi bitandukanye bibera ku isi... @ Alexis: wowe biragoye kugira icyo nkubwira ariko ujyane ibitutsi iwanyu i Burundi unabafashe gushyira ibyanyu byabananiye ku murongo ibyabantarwanda ubirekere bene byo, ndibaza irushanwa nk’iri iwanyu rikeneye kugera kuri uru rwego byibura, jya kubafasha rero

    Ariko wowe Alexis Nsabiyaremye, uno mwana uriho utuka urunva utari umurwayi m umutwe? Abarundi mwasabitswe n’amacakubiri mwaturekeye umwana ko atari Miss Burundi

    uramutuka c ubundi ko utaribumukureho ko ari miss urarushwa niki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa