skol
fortebet

Miss Rwanda Nimwiza Meghan yavuze kuri Cyiza Vanessa wahawe ikamba kandi yari yasezerewe muri Boot Camp na bagenzi be bigateza umwuka mubi

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019, yasobanuye impamvu Miss Cyiza Vanessa yabashije kwegukana ikamba rya Miss Congeniality kandi yari yaraye asezerewe n’abandi bakobwa muri Boot Camp.

Sponsored Ad

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri KT Radio, Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, yabajijwe ku kibazo cya Kata bivugwa ko zakoreshejwe muri iri rushanwa maze ahishura ko bidashoboka nabusa ari naho yahise asobanura uburyo Cyiza Vanessa yabonye ikamba ryo kubana neza nabandi kandi aribo bari baraye bamusezereye.

Cyiza Vanessa yambitswe ikamba rya Miss Congeniality ’ikamba rihabwa umukobwa watowe na bagenzi be ko yababaniye neza’ biteza umwiryane mu bakunzi b’iri rushanwa kandi yari yasezerewe na bagenzi be muri Bootcamp

Mu magambo ye Meghan yagize ati :”Reka mbabwire utaragera hariya hantu ntago wabimenya. Nta kata zibamo. Nta Kata bazanamo kuko ntago bari bazi na bariya batanu bazataha abaribo. Byumvikana ko niyo waza ufite Kata muri Boot camp ushobora gusezererwa n’abandi bakobwa.“

Ibyo Meghan yavuze kuri Vanessa n’ikamba yahawe:

“Ibyaribyo byose hari abasavinze undi kuko babonaga ko Vanessa ari threat [Abateye impugenge]. Babonaga ashobora kuba hari icyo yababangamiraho. Ntago mvuzeko ariko byagenze ariko nkajye ndabitekereza. Umukobwa iyo yabonaga umuntu ari threat ibyaribyo byose ikiza nukumukura mu nzira kugirango wowe ukomeze.“

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa