startimes

Miss Rwanda Nishimwe agiye guhindura uburyo umushinga we wo guhangana no kwiheba azawukoramo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 June 2020 Yasuwe: 614

Ku wa 22 Gashyantare 2020 Nishimwe Naomie yatsindiye ikamba rya Miss Rwanda, uyu mukobwa wahise anabona itike yo kwitabira irushanwa rya Miss World 2020 yari afite umushinga wo kurwanya Kwiheba mu rubyiruko, cyane ko yasanze ari ikibazo gikomeye kandi akenshi abantu badaha agaciro.



Kugeza ubu ntabwo Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie arabona uburyo bwo gutangira gukora neza umushinga we uko yabiteguye bitewe n’imbogamizi nyinshi yagiye ahura nazo zirimo iziterwa n’ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus gusa uyu munsi uyu mukobwa yasobanuye uburyo agiye guhinduramo uko azakora umushinga we mu kiganiro cyitwa the Overdrive yagiriye kuri Radio 10 uyu munsi.

Uyu mukobwa yabwiye ikiganiro The Overdrive zimwe mu mbogamizi yahuze nazo, yavuze ko ko COVID19 yabangamiye umushinga we wo kwita kubafite ibibazo byo mu mutwe (Depression), ngo agiye gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, anashyireho umurongo utishyurwa wo gufasha abafite depression.

Indi mbogamizi Miss Nishimwe Naomie yahuye nayo mu kwita ku bafite depression, ni uko abenshi bayifite badakunze kuvuga uko bameze mu by’ukuri ngo bafashwe kuyivamo. Ngo nubwo yahuye n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa umushinga we, manda ye izarangira ageze kubyo yiyemeje.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Justin Bieber yatunguranye ashimira Yesu Kirisitu nyuma y’imyaka myinshi...

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber,...
6 July 2020 Yasuwe: 1909 1

Umwali Jennifer w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe afite ubwo...

Umwana muto w’imyaka 10 witwa Umwali Uwase Jennifer ukina muri Filimi...
6 July 2020 Yasuwe: 1969 0

Vanessa Mdee uherutse gutangaza ko ahagaritse umuziki yihanangirije abavuga...

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania kuri ubu akaba...
6 July 2020 Yasuwe: 1419 0

Ali Kiba yatandukanye n’umuyobozi we w’umugore nyuma y’amezi 8...

Umuyobozi mukuru wa King Music Record Label, Ali Saleh Kiba uzwi cyane ku...
6 July 2020 Yasuwe: 1926 0

Umukobwa wiyemera ko ari we mwiza mu Rwanda n’uvuga ko ateye neza akanaseka...

Abakobwa babiri harimo uwitwa ISIMBI Belinda wahamije ko azwiho kuba ateye...
6 July 2020 Yasuwe: 10733 2

Umuhanzi Kanye West mu nkundura yo guhangana na Donald Trump mu kuyobora...

Umuhanzi Kanye West yatangaje ko agiye guhangana na Dolnald Trump mu matora...
6 July 2020 Yasuwe: 966 1