skol
fortebet

Miss Rwanda yasobanuye impamvu umukobwa ajya mu mihango[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Nimwiza Megnan Miss Rwanda 2019 yibukije abantu ko kujya mu mihango atari ikibazo,ahubwo ari ubuzima bwiza. Ni mu muhango hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku isuku mu gihe cy’imihango, ku rwego rw’igihugu ukaba warabereye mu Karere ka Ngoma.

Sponsored Ad

Miss Rwanda Nimwiza Meghan mu magambo ye yagize ati:“Kujya mu mihango ni agace kagize ubuzima bwacu. Ndetse nta n’igikuba kiba cyacitse. Ni icyerekana ko umukobwa ari muzima. Ntabwo twagakwiye guterwa isoni n’ubuzima bwacu. Kujya mu mihango ntabwo ari ukugira ikibazo, ahubwo icyaba ikibazo ni ukugeza igihe ujya mu mihango, utaramenya ibyo ari byo. Ibi ariko byagakwiye gutera isoni ababyeyi n’abarezi, baba batarasobanuriye abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Miss Nimwiza yakomeje avuga ko ntaho umukobwa uri mu mihango aba atandukaniye n’uko aba ameze mu buzima bwe bwa buri munsi, kuburyo umuntu yamureba agahita avuga ngo, kanaka ari mu mihango.

Yakomeje agira ati: “ Hari umukobwa uba yumva atajya ku ishuri cyangwa ngo akomeze imirimo ye ya buri munsi ngo ni uko ari mu mihango! Ubuse aha twicaye twese ninde ushobora kureba ukavuga ngo: “ Uyu ari mu mihango?” Nanjye aha mpagaze ntushobora kundeba ngo uvuge ngo nyirimo cyangwa sinyirimo!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa