skol
fortebet

Miss Teta Sandra nyuma yo kubyarira umuhanzi Weasel,yinjiye no mu marushanwa yo guhatanira kuba umunyamakuru muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Miss Teta Sandra yitabiriye amarushanwa yiswe ‘Hot Mic Search’ ahatana n’abasaga 50, akazahabwa igihembo cya miliyoni eshatu z’amashillingi ya Uganda, n’amasezerano y’imyaka ibiri ari umunyamakuru ya radio yitwa Sanyu Fm.

Sponsored Ad

Teta Sandra ari muri 50 babashije kurenga icyiciro cy’ibanze cyitabiriwe n’abarenga 1 300, bari guhatanira kuzatoranywamo 20 bazakomeza mu kindi cyiciro nacyo kizavanwamo 10, kugeza uwa mbere amenyekanye.

Ubuyobozi bw’iyi radiyo bwatangaje ko amajwi y’abashyigikiye abahatana azaba afite 60% naho 40% akazava mu manota bazahabwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Biteganyijwe ko aba 50 bazavanwamo 20 bazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho tariki 15 Nyakanga 2020, ari nabwo amatora azaba ahagaze.

Teta Sandra yagiye muri Uganda mu mpera za 2018 aho yari yabonye akazi ko gutegura ibirori muri kamwe mu bubari bugezweho muri Kampala, nyuma uyu mukobwa yaje kumenyekana cyane ubwo yakundanaga n’umunyamuziki w’icyamamare muri Uganda Weasel ndetse ubu banafitanye umwana wabo w’imfura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa