skol
fortebet

Miss Uganda 2008 yageneye ubutumwa bukomeye Zari na Fabiola bahanganye bapfa ko bigeze gusangira umukunzi

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza Zari Hassan na Anita Fabiola barebana nabi ubwo bari ku rubyiniro mu itorwa rya Nyampinga wa Uganda 2019/2020.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho na benshi bitewe nuko aba bombi bagiye bagaragara mu makimbirane ari hagati yabo gusa abandi baza kwemeza ko bitari bikwiye ko bagaragaza amaranga mutima yabo muriki gitaramo cyo kwambika ikamba Nyampinga wa Uganda.

Nyampinga wa Uganda uzwi nka Dorah Mwima nyuma yo kwibonera ibyabaye nk’umuntu wari ahabereye iki gikorwa yagize ubutumwa agenera Nyampinga watowe ,Zari Hassan na Fabiola .

Dorah Mwima Miss Uganda 2008

Yagize ati” Reka nkushimira kubw’intambwe nziza watoye ukaba umaze kwegukana iri kamba ,iyi niyo ntambwe yawe yo kwereka abagore bagenzi bawe ubumwe mu cyimbo cyo guhora bahanganye ,Ndahamya ntashidikanya ko iri kamba wari urikwiriye ,ubu urasabwa kugirango utwereke imigabo n’imigambi yawe ,uwo uriwe ,kwereka abahora bahanganye ko ushoboye nabo bibasigire isomo kandi natwe tuzakomeza kugutera ingabo mu bitugu aho uzaba utishoboje".

Aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa uyu mukobwa yatangaje nyuma yuko umukobwa witwa Oliver Nakakande yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2019/2020 aho asimbuye Quiin Abenakyo.

Ikindi cyavuzwe nuko aba bombi amakimbirane yabo ashingiye ku kuba aba bombi byaragiye bivugwa ko basangiraga abakunzi ngo kuko bose babikoraga mu ibanga gusa ugasanga hari ukuntu bavumburana hagati yabo ,ibi rero bikaba bicyekwako byaba aribyo byazamuye urwango hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa