skol
fortebet

Miss Umutoniwase Anastasie yiyambitse Bikini muri Miss Earth 2018

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Umutoniwase Anastasie yiyambitse umwambaro wa Bikini mu marushanwa ya Miss Earth 2018 ari kubera muri Philippine.

Sponsored Ad

Igikorwa cyo kwiyerekana mu mwambaro wa Bikini cyabaye kuri uyu wa Gatanu, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Philippines [saa sita z’amanywa zo mu Rwanda] ahitwa Brisa Marina Beachfront Resort mu Mujyi wa Bataan.

Abakobwa bari mu itsinda ryiswe ‘Fire’ bo muri Argentine, Armenia, Australia, Bolivia, Curacao, Czech, Denmark, Repubulika y’Abadominikani, u Budage, u Bugereki, Honduras, Korea, Malaysia, Montenegro, Nepal, u Buholandi, Nigeria, Panama, Pologne, Romania, u Burusiya, Sierra Leone, Singapore, Afurika y’Epfo, Espagne, Suède, Thailand, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela; ni bo biyerekanye bahatanye na Umutoniwase.

Abakobwa begukanye imidari harimo uwo muri Repubulika y’Abadominikani wegukanye umudari wa Zahabu n’aho uwo muri na Venezuela yegukana umudali w’umuringa. Uwo mu Rwanda nta mudali n’umwe yigeze yegukana.

Uyu munsi ubwo yiyerekanaga yagaragaye mu mwambaro wa bikini ugizwe n’isutiya ndetse n’ikariso, byose byijimye bifite ibara ry’umukara yambaye inkweto ndende.

Icyiciro cyo kwerekana imiterere n’umubiri cyiswe ‘Preliminary Judging for Figure and Form’ kiri muri bitatu byibandwaho mu irushanwa rya Miss Earth riri kubera muri Phillipines kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ibindi byiciro bifite amanota menshi muri Miss Earth birimo; icyo kureba ubwiza bw’isura no gusuzuma ubumenyi bw’abahatana ku bintu bitandukanye cyane cyane ku bidukikije.

Twakwibutsa ko umwaka ushize iri rushanwa ryitabiriwe na Uwase Honorine uzwi nka Gisabo . Umwaka ushize ikamba ryegukanywe na Karen Ibasco wo muri Philippines wari ku isonga mu basubije neza, ari nacyo cyashingiweho ahigika bagenzi be bari bahatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa