skol
fortebet

Miss Umutoniwase uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth kubera urukumbuzi rwatumye agaragaza umugabo we mu magambo atomaguye bahanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2018 riri kubera muri Phillipine nyuma y’igihe kirekire ahakana ko nta mukunzi afite, yeruye agaragaza umusore akunda ahamya ko ari umugabo we n’umusore ahamya ko ari umugore we.

Sponsored Ad

Aba bombi batamajwe n’urukumbuzi mu gihe kingana n’iminsi itandatu bamaze nta wukubita undi ijisho bituma baterana imitoma, ibi byabaye mu gihe Miss Anastasie yari amaze iminsi ahakanye ko nta mukunzi afite ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba nta mukunzi we wamuherekeje ubwo yari agiye kurira indege ngo yerekeze muri Philippines.

Uyu mukobwa yagaragaje ko akumbuye cyane uyu musore abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko amukumbuye cyane, yagize ati: “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi”.

Miss Umutoniwase Anastasie yasanzwe n’urukumbuzi agaragaza umugabo we

Ubusanzwe Miss Anastasie ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, aho yarangije irushanwa yegukanye umwanya wa Nyampinga wakunzwe n’abantu (Miss Popularity) ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’Isi.

Miss Umutoniwase Anastasie yamamaye cyane ubwo yajyaga mu mwiherero ateze moto, ibi bituma abantu benshi bamuvugaho bitandukanye, amafoto ye atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ibi bikaba ari na byo byamuhaye amahirwe yo kwegukana umwanya wa Miss Populality.

Uyu mukobwa wagaragaje ko akumbuye cyane umukunzi we witwa Gatsinzi, yanegukanye ikamba rya Miss Earth mu Rwanda, ubu akaba yaranaryitabiriye ahagarariye u Rwanda ku rwego rw’Isi mu gihugu cya Phillipine.

Gatsinzi wamaze kugaragara ko ari mu rukundo na Miss Anastasie, na we ntiyatinye kugaragaza ko uyu mukobwa ari umugore we, bigaragara ko mu rukundo rwabo hari urundi rwego bamaze kugeraho rurenze urwo kureshyanya.

Amagambo Anastasie yanditse agaragaza ko akumbuye Gatsinzi umugabo we

Nawe abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagaragarije umukunzi we Miss Anastasie ko amukumbuye. Yagize ati “Ndagukumbuye mugore wanjye Umutoniwase Anastasie.”

Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro!! Ngo “I miss you my husband”.Jye nabanje kwibaza ukuntu “umugore w’umuntu” yaba Miss.Aha niho abakobwa babera weak.Ni gute wavuga ngo umuntu mutari mwatera igikumwe wamwita “my husband”??? Kubera weakness y’abakobwa benshi,bituma baryamana n’abahungu.Ingaruka namwe murazizi kandi ni mbi cyane:gukuramo inda,kubyara,kubabaza ababyeyi,etc…
    Akenshi umuhungu iyo umaze kumuha,niyo byaba rimwe gusa,araguta akazarongora undi.Ingero ni nyinshi cyane.Reba ibimaze kuba kuli Anita Pendo wabyaranye na Ndanda amwita “umugabo we”.Ndanda amaze kumuta!!!Inkuru yabaye “kimomo” mu binyamakuru byose.Ikirenze ibyo,kwiyandarika bibabaza imana yaturemye ikatubuza gusambana.Bituma ababikora batazabona ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa