skol
fortebet

Miss igisabo yashyize hanze ifoto yatumye benshi bongera kumugaragariza amarangamutima adasanzwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yashyize hanze ifoto yatumye benshi bavuga akabari ku mutima.
Kuri iyi foto Miss Uwase Hirwa Honorine yashyize hanze kuri iki cyumweru taliki ya 23 Nyakanga uyu mwaka, ayinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram, hagaragaraho amagambo agaragaza uburyo abantu bakomeje kwishimira uyu mukobwa dore ko no mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, ari we mukobwa wamenyekanye cyane bitewe ahanini n’igisubizo yatanze ubwo yari (...)

Sponsored Ad

Miss Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yashyize hanze ifoto yatumye benshi bavuga akabari ku mutima.

Kuri iyi foto Miss Uwase Hirwa Honorine yashyize hanze kuri iki cyumweru taliki ya 23 Nyakanga uyu mwaka, ayinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram, hagaragaraho amagambo agaragaza uburyo abantu bakomeje kwishimira uyu mukobwa dore ko no mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, ari we mukobwa wamenyekanye cyane bitewe ahanini n’igisubizo yatanze ubwo yari mu majonjora avuga ko umukobwa mwiza agomba kuba ateye nk’igisabo ari naryo zina yaje guhabwa muri iri rushanwa ndetse n’ubu hakaba hari bamwe bakomeza kurimwita.

Mu bavuze kuri iyi foto bemeje ko ari mwiza bidasubirwaho ndetse abandi bagasubiramo izina igisabo bavuga ko atabeshye kandi ko koko ateye nk’igisabo.

Iyi ikaba ari yo foto yateye abantu kongera kugaragariza uyu mukobwa amarangamutima adasanzwe.

Reba hano andi mafoto ya vuba ya Miss Uwase Hirwa Honorine


Ibitekerezo

  • These turagukund

    nanje ndamukunda pe

    ubwizabwe burarenze ahubwo azateza imanuka

    nimwiza kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa