skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa agiye kurongorwa n’umwarabu[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya nyampinga Kundwa Doriane ndetse akanagacishahomu rukundo na Olivis agiye kurushinga n’umusore witwa Putin w’umwarabu unaheruka kumwambika impeta.

Sponsored Ad

Abicishije ku rukuta rwe rwa Intagram nyampinga Uwase yirinze gutangaza itariki n’ukwezi ubukwe bwe na Putin buzabera ariko amenyesha ko ibirori biteganijwe kuzaba umwaka utaha wa 2020, gusa yanasubije ikibazo cy’umwe mu bamukurikira wari umubajije ibyo guhindura idini amusubiza ko ntawe uzahindurira undi idini kereka naramuka abikoze ku bushake bwe.

Uwase Vanessa yakundanye n’umwe mu basore bagize itsinda rya Active witwa Olivis ndetse batandukana mu buryo avuga ko yicuza kuko barekanye amwita umwana. Iki gisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2015 cyavuzwe mu rukundo mu bandi basore bo mu itsinda rya TNP rimaze igihe risenyutse Passy na Tracy.

Ibitekerezo

  • Ibi ntabwo bishoboka kereka niba batazaba mu Rwanda nta musilamu ubana numugore utari umusilamu.

    Birashoboka cyane rwose,Njye hari umuyisiramu duturanye ufite umugore w’umukiristo rwose Hamduni.

    Ikibabaje nuko bitangira ubona Umukobwa ameze nkaho ari muli Paradizo,ariko bikarangira batandukanye.Nibyo koko Abakire bakunda Abakobwa beza.Ariko abakomeza kubana nabo ni bake cyane.Kenshi baratandukana.Kuba badahuje idini n’uyu mwarabu,ntabwo ari ikibazo.Kubera ko n’ubundi idini riba ari address gusa.Niba koko abantu bakundaga Imana,ntabwo abashakanye bajya bacana inyuma cyangwa ngo batandukane.Imana ituma tubona Umugore cyangwa Umugabo,iradukunda cyane.Ikibabaje nuko abantu batuye isi bakora ibyo itubuza.Bake bayumvira,nibo izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimana n’umugore cyangwa umugabo,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,kubera ko ukora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa