skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa na wa muherwe w’umukongomani byavugwa ko batandukanye,bongeye kugaragara mu rukundo

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize hanuganugagwa amakuru ko Miss Uwase Vanessa yaba yaratandukanye n’umukunzi we. Iyi ni inkuru yacicikanye hirya no hino abantu bibaza icyo baba barapfuye dore ko byavugagwa ko bitegura no kurushinga.

Sponsored Ad

Mu masaha abiri ashize ubwo Miss Uwase Vanessa yuriraga indege agiye kureba fiancé we hagaragaye ifoto kuri story ya instagram ya fiancé we agaragaza ko yiteguye kumwakira.Ku rundi ruhande, Miss Uwase Vanessa nawe yayisubije avuga ko nawe yiteguye kumubona.

Ibi bigaragara ko nta gatotsi na gake kigeze kaba mu rukundo rw’aba bombi nkuko benshi babinuganugaga bigendeye ku mafoto amwe namwe yari yarashyizwe hanze n’aba bombi bigaragara ko yasibwe ku rukuta rwa instagram rwa Miss Uwase Vanessa,ndetse bikanagaragara ko atakinamukurikira ’Follow’ kuri Instagram.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama,Putin yahaye impano y’ikanzu Miss Vanessa ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2,ndetse nyuma aza no kumuha n’indi mpano y’ifoto ye yamukoreshereje mu giti,uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje kugaragaza uburyo yanyuzwe n’izi mpano,kuko yazisangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ndetse aziherekeresha amagambo ashimira uyu musore Putin.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,uyu muherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu akaba yarahisemo no kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.

Ibitekerezo

  • Abakobwa ni inzabya zoroshye nkuko bible ivuga.Uyu mugabo yabeshye abakobwa batabarika mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa