skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa ugiye kurongorwa n’umwarabu yahishuye ubwoko bw’isabune yakoresheje kugira ngo imutukuze[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Vanessa Uwase, uyu mukobwa wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2015, aho yanegukanye ikamba ry’ igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwa Instagram akoresheje uburyo bwo kuri uru rubuga bwo abagukurikira kukubaza ikibazo bashaka nawe ukabasubiza.

Uyu mukobwa yasabye bamukurikirana bagera ku bihumbi 136 ko bamubaza ibibazo byose bifuza kuri we.

Mu bibabazo uyu mukobwa yabajijwe byagiye bigaruka ku bintu bitandukanye mu byamuranze mu buzima bwe ari nako hari abamubwiraga ko bamukunda bakamusaba urukundo.

Benshi bamubajije bibandaga ahanini ku by’urukundo rwe n’umugabo uheruka kumwambika impeta witwa Putin Kabalu. Vanessa w’imyaka 27 yavuze ko azakora ubukwe n’uwo mugabo we umwaka utaha wa 2020 bubere mu Rwanda.

Miss Uwase Vanessa yahuye n’ikibazo cyamubazaga icyo yaba yarakoresheje kugirango akire ibiheri yari arwaye mu maso mu myaka yashize ndetse isura ye ikaba yarahindutse cyane .

Mu gusubiza yagize ati “Ni agasabune kitwa Pyary ariko karatukuza.”

Mu bibazo byinshi yabajijwe hari uwamubajije niba abantu batamufata nk’umusinzi bitewe n’uko akunze kugaragara anywa inzoga kenshi.

Mu gusubiza yavuze ko asangiza abamukurikira ibintu byinshi ndetse ko ibyo bitaho kurusha ibindi ni amahitamo yabo.




Ibitekerezo

  • Umusilamu se azamutunga ari umwe?Cyane ko afite iryo faranga kandi idini ribimwemerera?Iyo umugabo agushakiyeho abandi cyangwa akaguca inyuma,nta byishimo ushobora kugira.Gusa mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    mukorogo ibaye ’’ka mukorogo"

    Ibyo se noneho n’ibiki mwakagira Kagame mwe? Yambitswe impeta n’umukongomani, none ngo agiye gushakana n’umwarabu? Ubwo ibyo bizitwa iki? No kubyara noneho azabyarana n’umushinwa?

    Gusa Imana ibijyemo jyewe inama namugira nuko uwo mwarabu bazashaka niyibeshya akamujya iwabo azarara apfuye cg amugurishe mubigo bicuruza abakobwa peeeeeee, bazagumane inaha kuko Urwango abarabu batwanga rurenze kure urwango abazungu batwanga, amushake bagumane mu Rwanda uwo mwarabu azaguma gutinya itegeko ry’Urwanda,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa