skol
fortebet

Miss Uwase Vanessa warugiye kurongorwa n’umuherwe wo muri Congo,urukundo rwabo rwashyizweho akadomo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Hari hashize igihe havugwa inkuru y’itandukana rya Miss Raissa Vanessa n’umugabo w’umunyamafaranga wo mu gihugu cya Congo Kinshasa, Putin Kubalu wari waranamwambitse n’impeta, Vanessa yemeje ko batakiri kumwe, haribazwa niba uyu mukobwa abona undi mugabo w’umuherwe.

Sponsored Ad

Aya makuru yaravuzwe cyane muri 2020 y’itandukana ryabo,ariko nyuma aba bombi baje kugaragaza ko bakiri mu rukundo ubwo bongeraga kugaragara bari kumwe mu gihugu cya Tanzania muri Kamena 2020, bivugwako ariho bari bagiye kwiyungira.

Vanessa na Putin ubwo bavaga muri Tanzania inkuru yakurikiyeho n’iy’uko bari bagiye gukora ubukwe bivugwa ko bwagombaga kuba mu ntangiriro za 2021, amakuru yo gukora ubukwe yari yatangajwe na Vanessa, aho yagize ati “Mfite ubukwe muri 2021 kuko nicyo kintu ntegereje kurusha ibindi muri uyu mwaka”.

Kuri iki Cyumweru taliki ya 3 Mutarama 2021 nibwo Vanessa yagaragaje ko yatandukanye n’uyu mugabo agaragaza ko ubu ari wenyine aho yagize ati “Ndongeye mbaye nyakamwe”aha yashakaga kugaragaza ko atakiri kumwe n’uwo yari yarihebeye mu rukundo

Abari hafi ya Miss Uwasse Vanessa bavugako uyu mukobwa amaze iminsi yarakuyemo impeta yari yarambitswe n’uyu mugabo nkuko bigaragara no ku mafoto ya vuba yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze byagaragaraga ko nta mpeta ikiri ku rutoki rwe,ndetse biravugwa ko ashobora kuba yaranayijugunye.

Nta mpeta Miss Vanessa yambitswe n’umuherwe Putin acyambara bivugwa ko yanayijugunye

Uyu munyemari ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa,ku italiki 15 Nzeri 2020, nibwo yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa w’umunyarwandakazi maze ajya ku rukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto ya Vanessa iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwamikazi wanjye” arenzaho udutima agaragaza ko amukunda.

Abakurikirana uyu mugabo bagaragaje ko bishimiye kongera kubona ko agikunda Vanessa, akabigaragaza nkuko yabikoraga mbere.

Ubwo aba bombi bajyaga guhurira mu gihugu cya Tanzania,Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”

Nyuma yo kuva muri Tanzania kandi hari n’amakuru yavuzwe ko Vanessa yashatse kwiyahura, bitewe no gukomeza kubabazwa n’uyu mugabo.

Ubwo bari bahuriye mu gihugu cya Tanzania urukundo rwarabaganzaga

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa icyo gihe yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko icyari giteye Vanessa kwiyahura,ari ukubera ko yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).

Urukundo rw’aba bombi bwa mbere rutangira kuzamo agatotsi byari biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wari warambitse impeta Miss Vanessa.

Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.None tukaba twavuga ko inkuru y’urukundo rwa Miss Vanessa n’umunyemari wo muri Congo ishobora kuba irangiriye aha ndetse akaba ari mu rugamba rwo kuba yashakisha undi munyamafaranga wamwibagiza Putin.

Ibitekerezo

  • Icyo yaragamije yakigezeho yarakwashije aragusubira arakwanura, abagobobamwe bishimiraguhindaguranya abakobwabeza.

    Aba bakobwa babaho buraya uyu muzayirwa wifitiye cash ze ubona yabana numuntu bahuri kumbuga nkoranyambaga koko,kdi muri kamere yabo nta muzayirwa ufite cash ubana numugore umwe kirazira,ubu se nkuyu mukobwa wishyize kukarubanda yajyaga muri bana nzambe mu rwanda yabuze umukunda,yirukiye ifaranga none birangiye abuze byose,mukinyarwanda baravuga bati"ntukabone isha itamba ngo ute nurwo wari wambaye"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa