skol
startimes

Miss Uwase Vanessa yatandukanye na wa Muherwe w’umukongomani uherutse kumuha impano y’ikanzu ifite agaciro ka Miliyoni 2

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 August 2020 Yasuwe: 24952

Mu minsi ishize nibwo urukundo rwari ruryoshye ndetse runashyushye hagati ya Miss Vanessa Uwase n’umusore bendaga kurushinga mu minsi ya vuba. Hagiye hagaragara amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ndetse banagirana ibihe byiza.


Ari Miss Vanessa ndetse n’uwo musore bendaga kurushinga bombi basangije abakunzi babo amafoto bari kumwe,gusa magingo aya nta foto nimwe muri ayo igaragara yaba ari kuri instagram page ya Vanessa ndetse no kuy’uwo musore bendaga kurushinga wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu.

Ibi ni bimwe mu birimo guteza urujijo muri benshi bakeka ko aba bombi bashwanye.

Kuri instagram ya Putin biragaragara ko adakurikira Miss Vanessa


Kuri instagram ya Vanessa biragaragara ko adakurikira Putin

Ntabwo ari ibi gusa kuko ari Miss Vanessa ari na Putin nta numwe ukurikira undi kuri instagram kugeza ubu,iki nacyo kikaba kigaragaza ko ari kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko aba bombi batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Putin yahaye impano y’ikanzu Miss Vanessa ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2,ndetse nyuma akaza kumuha n’indi mpano y’ifoto ye yamukoreshereje mu giti,uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje kugaragaza uburyo yanyuzwe n’izi mpano kuko yazisangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ndetse aziherekeresha amagambo ashimira uyu musore Putin.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,uyu muherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu akaba yarahisemo no kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Byiringiro pacifique

    Nibyizakbx

    3 months ago
  • chat_bubble Rwibutso Pacifique

    Ariko se social media nizo zizajya zibabwira abatandukanye narumiwe

    3 months ago

Inzindi nkuru

Reba amafoto utabonye ya Uwicyeza Pamela uri mu rukundo rweruye na The Ben...

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda,Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The...
4 December 2020 Yasuwe: 2955 1

Ihere ijisho abakobwa b’uburanga bavuzwe mu rukundo na The Ben[AMAFOTO]

Imyaka 12 amaze mu muziki, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben...
3 December 2020 Yasuwe: 3378 0

Rihanna mu munyenga w’urukundo na A$AP[AMAFOTO]

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko umubano wa Rihanna n’umuraperi A$AP...
3 December 2020 Yasuwe: 1799 0

Reba ibigwi by’umuhanzi Bebe Cool uri mu bakize mu karere k’ibiyaga...

Umuhanzi,Umwanditsi, Umukinnyi wa Filimi ndetse akaba atunganya umuziki,...
2 December 2020 Yasuwe: 1904 0

Diane wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid yakorewe ibirori byo gusezera...

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’Uruhererekane...
2 December 2020 Yasuwe: 2930 0

Imyiyereko y’ubwiza y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 5 yateje...

Muri iki gihe tugezemo, ababyeyi bakora uko bashoboye kose bakigisha abana...
2 December 2020 Yasuwe: 3104 0