skol
fortebet

Miss Vanessa amaze umwaka n’igice ari gukundana n’umusore mushya uri kumwibagiza ibihe byiza yagiranye na Olvis wo muri Active

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Vanessa yavuze ko amaze igihe kingana n’umwaka n’igice ari mu rukundo n’umusore wasimbuye Olivis ndetse ko yiteguye kumugaragaraza mbere yuko uyu mwaka wa 2019 urangira.

Sponsored Ad

Uwase Vanessa Raissa ni umwe mu bakobwa bamamaye mu Rwanda mu bintu bitandukanye aho ku ikubitiro yamenyekanye muri Nyampinga w’u Rwanda 2015 aho yaje no kwambikwa ikamba ry’igisonga cya mbere nyuma yongera kuvugwa mu itangazamakuru ubwo yakundanaga n’umuhanzi Olivisi uririmba muri Active.

Kuri ubu uyu mukobwa yatangaje ko amaze igihe kingana n’umwaka n’igice ari mu rukundo n’undi musore wasimbuye Olivis ndetse ngo yiteguye kumugaragaza mbere yuko uyu mwaka urangira.

Abajijwe uko umubano we na Olivis uhagaza magingo aya,yasubije ko uhagaze neza nta kibazo na kimwe bafitanye yewe ubu ngo ni inshuti ye, n’umuhungu bakundana kuri ubu baraziranye ,yewe ngo Olivis ni inshuti yabo ko ajya anasohokera mu kabari gashya kashinzwe n’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa