skol
fortebet

Miss Vanessa na The Ben batumye ikibazo cya mukorogo cyongera kuvugwa baribasirwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkundura yiswe “10yearschallenge” ikitabirwa cyane n’ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda The Ben na Miss Vanessa ni bamwe mu bayitabiriye bashyiraho amafoto yabo yo mu myaka 10 ishize bituma bamwe mu bafana bababwira ko bitukuje.

Sponsored Ad

Ku ifoto The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa instagram igaragaza impinduka yagize mu myaka icumi ishize yakomeje gutangwaho ibitekerezo n’abantu batandukanye benshi bashima intambwe amaze gutera gusa hagaragara n’abamwibasiye bavuga ko yitukuje.

Nyuma yo gushyira iyi foto hanze hari uwanditse agira ati "Genda theben waritukujeeee😂😂😂😂😂"

Ibitekerezo bitandukanye byatanzwe ku ifoto ya The Ben

Uretse The Ben undi wibasiwe ashinjwa kwitukuza/ kwisiga mukorogo ni Miss Uwase Vanessa.

Vanessa nawe ntiyorohewe na bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto ye ya kera n’iy’ubu.

Iyi niyo foto Miss Vanessa yashyize hanze igaragaza impinduka yagize mu myaka 10 ishize

Abashimye iyi foto ni benshi ariko bidakuyeho ko hari n’abavuze ko akiri muto ariho yari mwiza atarijandika muri mukorogo.

Hari uwagize ati "Utarabona kamukorogo ukowasaga disi"

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi foto.


Mu mpera z’umwaka ushize nibwo havuzwe cyane ku kibazo cy’amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo. Icyo gihe n’ubundi ibyamamare bimwe bya hano mu Rwanda byaribasiwe bishinjwa kuyakoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa