skol
fortebet

Miss Vanessa wamamaye muri Miss Rwanda 2015 yambitswe impeta n’umuherwe w’umukongomani [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwase Vanessa Raissa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 ubwo yabaga igisonga cya mbere cya Miss Kundwa Doriane,yamaze kwambikwa impeta n’umuherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akunda gukoresha cyane,Vanessa yashyize hanze ifoto yambaye impeta, arangije yandikaho ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’umusore wamwambitse impeta.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga urukundo rwa Vanessa n’uyu muherwe wo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwamamaye aho byavuzwe ko uyu mugabo yabenze uwitwa Shaddy Boo amusimbuza Vanessa.

Benshi bavuze ko uyu muherwe yahaye Vanessa imodoka ihenze cyane nyuma yo kumubona akamubenguka.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,Kabalu yahisemo kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa