skol
fortebet

Miss Vanessa yahishuye umubare w’abasore amaze gukundana nabo

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Vanessa yavuze ko amaze gukundana n’abasore 4 harimo abasore b’abanyarwanda 2 ndetse nabo hanze y’ u Rwanda 2.

Sponsored Ad

Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda 2015, wari umaze iminsi avuze ko agiye kwiha akaruhuko mu rukundo yongeye kugaragaza ko afite umukunzi ariko amugira ibanga.

Uyu mukobwa umusore bahertse gukundana ni Olivis wo muri Active. Urukundo rwa Vanessa na Olivis rwatangiye kunugwanugwa ahagana mu mwaka wa 2015, icyo gihe akenshi bacaga amarenga ku mbuga nkoranyambaga ndetse badasigana ahantu hose bagiye gusa mu itangzamakuru ntiberure ko bakundana by’ ukuri.

Urukundo rwabo rwajemo agatotsi mu mwaka wa 2016 ubwo Vanessa yanengaga Olivis amubwira ko ari umwana agifite igihe cyo gukura. Olivis nawe icyo gihe ntiyihanganye yahise abwira uyu mukobwa ko atagakwiye kumwita umwana kandi yaramwambariye ukuri.

Iri jambo ryaje guteza amagambo akomeye aho bamwe batangiye kuntenga Vanessa wabaye Nyampinga gusa aza kumvikana mu Itangzamakuru avuga nta gitangaza kirimo kuba yararyamanye n’uyu musore ngo kuko bakundanaga.

Kuri ubu yongeye guhishura ko afite umusore bakundana ndetse no azi icyo akunda nicyo yanga nyuma yuko amuhaye impano ya Bibiliya avugako afite umusore bakundana uruta uwabandi bakobwa bose.

Ibi bije nyuma yuko mu mwaka wa 2017 Vanessa yavuze ko agiye kumara amezi arindwi nta mukunzi afite ahishura ko namara umwaka wose atabona umukunzi azaba aciye agahigo kuva ku myaka 18 igihe yatangiraga gukundana. Yongera ho ko kuva yagira imyaka 19 yakundanye n’uwo umusore wo mu birwa bya Caribbean, ku myaka 21 agakundana n’uwo muri Canada, ku myaka 23 agakundana n’Umunyarwanda ndetse no ku myaka 24 akongera gukundana n’Umunyarwanda.

Kuri ubu yahishuye ko afite undi musore bari mu rukundo gusa amugira ibanga , Bivugako uyu musore bakundanye ari uwa gatanu kuva ku myaka 18 yatangira gukundana n’abasore .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa