skol
fortebet

Miss Vanessa yakomoje ku gishushanyo kiri hejuru y’ibere ry’ibumoso

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampimga w’u Rwanda mu 2015, yasobanuye ibirambuye ku gishushanyo kiri hejuru y’ibere ry’ibumoso gikunze kugaragara mu mafoto ye menshi.
Amafoto n’amashusho menshi by’umukobwa amugaragaza ku ibere hejuru hariho igishushanyo kiriho umurongo wo muri bibiriya (Psaume 35).Uyu murongo uri mu Bibiliya abenshi bawuzi nka Zaburi 35.
Zaburi ya Dawidi; handitse ngo: Uwiteka burana n’abamburanya, rwana n’abandwanya. Enda ingabo nto n’inini, Uhagurukire (...)

Sponsored Ad

Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampimga w’u Rwanda mu 2015, yasobanuye ibirambuye ku gishushanyo kiri hejuru y’ibere ry’ibumoso gikunze kugaragara mu mafoto ye menshi.

Amafoto n’amashusho menshi by’umukobwa amugaragaza ku ibere hejuru hariho igishushanyo kiriho umurongo wo muri bibiriya (Psaume 35).Uyu murongo uri mu Bibiliya abenshi bawuzi nka Zaburi 35.

Zaburi ya Dawidi; handitse ngo: Uwiteka burana n’abamburanya, rwana n’abandwanya. Enda ingabo nto n’inini, Uhagurukire kuntabara. Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”

Iki gishushanyo yagishyize hejuru y’ibere ry’ibumoso

Ubwo yari yitabiriye amajonjora y’abagiye kujya mu irushanwa rya God Father East Africa ategerejwe kubera i Nairobi muri Kenya muri Werurwe uyu mwaka wa 2018, Vanessa yanasobanuye byinshi bijyanye n’iki gishushanyo yashyize ku ibere n’icyabimuteye gukora iki gikorwa.

Uwase ati: “Niyanditseho uriya murongo (Psalms 35) kugira ngo nsabire abanyanga (Abanzi) umugisha ku Mana, umuntu watumye nishushanyaho cyangwa se wanteye imbaraga ni Mama”

Avuga ko ari umurongo wafashije umuryango ubwo Jenoside yabaga mu 1994 akaba ari nayo mpamvu yahisemo kuwiyandikishaho kugirango ajye azirikana ineza bagiriwe n’Imana mu gihe cyari cyuzuye umwijima.

Yagize ati: “Aya magambo yakundaga kuyifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994(aravuga Mama we), nyuma yo kubona ko aya magambo afashije umuryango wacu nahisemo kuyishushanyaho ku mubiri wanjye.”

Akunze kugaragara mu ruhame yambaye imyenda igaragaza iki gishushanyo

Vanessa ari mu banyarwanda 17 bitabiriye amajonjora ya mbere y’abazitabira irushanwa rishya rizahuriza hamwe ibyamamare byo mu karere k’Afurika iburasirazuba ‘God Father East Africa 2018’ .

Abafite amazina azwi cyane mu Rwanda bahatana barimo nka Teta Sandra, abanyamideli nka Sisi Ngamije na Jay Rwanda uherutse kuba rudasumbwa w’Afurika.


Vanessa arahatanira kujya mu irushanwa rya God Father East Africa 2018

Ahora yisekera..........


Vanessa yanavuze ko yazinutswe gukundana n’ibyamamare

Ibitekerezo

  • ntuzateshuke ku UWITEKA IMANA yawe kndi hari ibyo yagukoreye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa