skol
fortebet

Miss Vanessa yatunguwe no kuba amezi 7 ashize nta musore umusabye urukundo

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Miss Vanessa Raissa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda muri 2015, yatangaje umubare w’abasore bamaze gukundana anavuga ko ashaka kuzasubira mu rukundo nyuma y’imyaka ibiri.
Uyu mukobwa w’inzobe avuga ko kuva yagira imyaka 18 y’amavuko aribwo bwa mbere amaze igihe kinini nta musore uramubaza izina (umusaba ko bakundana).Uwase yavuzwe mu rukundo n’abasore batandukanye benshi baratandukana baherekezanya gusubizanya amagambo yerura ibyo babagamo imbere y’amarido.
Uyu mukobwa (...)

Uyu mukobwa wari umaze iminsi muri Uganda yanditse ku rukuta rwa Snapchat avuga ko arambiwe ubuzima bwa wenyine.Yavuze ko uyu mwaka wa 2017 nurangira atabonye umusore bakundana azaba aribwo bwa mbere bibayeho mu buzima bwe kumara igihe kinini nta mukunzi.

Atanga ubuhamya bw’uko kuva ku myaka 18, nta mwaka washiraga adakundanye n’umuhungu ariko ngo amezi abaye arindwi yipfumbase. Yagize ati ” Amezi arindwi yose arirenze nta mukunzi mfite, nshaka kugerageza umwaka, bizaba ari ubwa mbere bimbayeho kuva nagira imyaka 18.”

Yakomeje kandi ahishura umubare w’abasore bakundanye n’ibihugu bakomokamo, yatangaje ko afite imyaka 19 y’amavuko yakundanye n’umusore ukomoka mu birwa bya Caribbean.Ku myaka 21 yakundanye n’uwo muri Canada, ku myaka 23 akundana n’Umunyarwanda, arenzaho ko ku myaka 24 yongeye kwisanga mu rukundo n’Umunyarwanda.

Vanessa avuga ko kuva ku myaka 18 nta mwaka washiraga adakundanye n’umuhungu

Vanessa w’imyaka 25 y’amavuko yavuze ko agiye kwiha imyaka ibiri nta mukunzi afite ariko ko aramutse abonye umusore ufite imico n’imyifatire imunyuze irimo gukunda Imana, ufite amafaranga, uzi kwita ku wo akunda, yava mu bye akamusanga.Ngo niyategereza ko iyo myaka ibiri ishira.

Yagize ati “Ni kuri munyitege mumbikire basaza banyu. N’imyaka ibiri gusa, ubundi nkaza nje. Nshobora guteka, nshobora gukora isuku, nzi gutwara ibinyabiziga [….] ariko ntago nshaka abasore bo kumbabaza birumvikana! kubera ko tutazaba dufite igihe cyo gukorera amafaranga mbere yo kurushinga, nzaba nkuze bihagije kandi umukobwa ukuze ni zahabu.”

Vanessa usigaye ukorera Radio Safi, yavuzwe mu rukundo na Olivis muri Active baza gushwana bashinjanya ubusambanyi, uyu mukobwa kandi yavuzwe mu rukundo na Safi ndetse na bamwe mu basore bagize itsinda rya TNP.

Uyu mukobwa yakundanye na Olivis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa