skol
fortebet

Miss Uganda wakoze amateka muri Miss World yageze ku kibuga cy’indege akibona imbaga y’abantu baje kumwakira harimo na Perezida Museveni asuka amarira[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Nyampinga wa Uganda, Quiin Abenakyo yakiriwe na Perezida Museveni mu biro bye bihereye Entebbe.

Sponsored Ad

Quiin Abenakyo, ubu ni umwe mubari kuvugwa cyane mugihugu cya Uganda kuko yabashije gukora amateka adasanzwe agatorwa mubakobwa batanu muri Miss World 2018 ndetse agahabwa ikamba ry’umukobwa wahize abandi bose kumugabane w’afurika.

Uyu mukobwa yageze mugihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Ukuboza 2018 yakirwa n’abantu benshi harimo abo mu muryango we, abo munzego za leta, abategura Miss World muri Uganda n’abanyamakuru bari benshi buri wese ashaka kumuvugisha.

Abenakyo wari avuye mu Bushinwa guhatana muri Miss World, yageze ku kibuga cy’indege asuka amarira bitewe nubwinshi bwabari baje kumwakira.

Yavuye ku kibuga cy’indege ahita akomereza mubiro bya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, maze amushimira uburyo yitwaye muri aya marushanwa nuburyo yahesheje ishema igihugu cye.

Abenakyo, ni we Nyampinga wa Uganda muri 2018. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, yiga mu ishami ry’ubucuruzi mu gashami k’iyi kaminuza kari muri Nakawa.

Quiin Abenakyo w’imyaka 22 y’amavuko, yanateguriwe ibori bidasanzwe biteganyijwe kuri uyu wa Kane taliki 20 Ukuboza 2018, bizabera muri Sheraton Hotel mu mujyi wa Kampala.


Ibitekerezo

  • Congratulations Quiin Abenakyo.Nizere ko ubwiza bwawe uzabukoresha ushaka Imana,aho kwiyandarika nkuko benshi babigenza.Jyewe nk’umukristu,ndagusaba kwiga neza bible ukamenya icyo Imana idusaba.Nugikora izaguhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13.Ariko niwibera mu byisi gusa (amashuli,akazi,kwishimisha,amafaranga) bikakubuza gushaka Imana,nayo izakwima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma 1 Yohana 2:15-17.Ubwiza,ubuto (youth),amashuli,ubukire,etc...byose ni ubusa iyo utita ku byerekeye Imana.Yesu yigeze kubaza abantu ati byakumarira iki gutunga ibyisi byose,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka?Nukuvuga gupfa ntuzazuke ku munsi w’imperuka?Yesu yadusabye "gushaka ubwami bw’imana",mbere yuko imperuka iza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa