skol
fortebet

Miss World 2017: Nyampinga wa Malta yahize abandi berekanye impano

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa akomeje gukubitwa inshuro mu marushanwa y’ubwiza, Miss World 2017 yitabiriye.Ni nyuma y’uko yongeye kubura ikamba mu bakobwa barekanye impano.
Ni mu gace abakobwa bagera kuri 80 bari bahatanyemo ko kwerekana impano aho byaje kurangira Nyampinga ukomoka mu birwa bya Malta ahigitse bagenzi be mu birori bibereye ijisho byarimo afana benshi. Miss Malta wahigitse bagenzi be mukwerekana impano
Agace ko kwerekana impano ni kamwe mu duce tugize irushanwa (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa akomeje gukubitwa inshuro mu marushanwa y’ubwiza, Miss World 2017 yitabiriye.Ni nyuma y’uko yongeye kubura ikamba mu bakobwa barekanye impano.

Ni mu gace abakobwa bagera kuri 80 bari bahatanyemo ko kwerekana impano aho byaje kurangira Nyampinga ukomoka mu birwa bya Malta ahigitse bagenzi be mu birori bibereye ijisho byarimo afana benshi.

Miss Malta wahigitse bagenzi be mukwerekana impano

Agace ko kwerekana impano ni kamwe mu duce tugize irushanwa rya Nyampinga w’Isi.Umukobwa ubashije gutsinda muri aka gace yiyongera mu bakobwa 40 bazavamo Nyampinga w’Isi 2017 aho agaragirwa n’ibisonga bibiri.

Uyu mukobwa wo mu birwa bya Malta yahigitse bagenzi be abinyujije mu ndirimbo yaririmbye benshi bagafatwa n’amarangamutima.Yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro ndetse yanashimwe na bagenzi be.

Benshi muri ba Nyampinga babyinnye, abandi berekana imikino itandukanye, abandi bararirimba hari n’abakinnye imikino ya Yoga.

Kuva iri rushanwa ryatangira Miss Elsa nta gihembo nta kimwe aregukana haba mu gukora siporo, ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (Beauty With Purpose) no mu kwerekana impano yihariye.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi riri kubera Mujyi wa Sanya mu Bushinwa rizasozwa kuwa 18 Ugushyingo 2017.Nyampinga uzatorwa azasimbura Umunya- Puerto Rico Stephanie Del Valle.

REBA AMAFOTO:











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa