#MissRwanda2020:Impinduka mu buryo amajonjora ya Miss Rwanda yakorwagamo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 26 November 2019 Yasuwe: 2550

Mu gihe ab’inkwakuzi batangiye kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, hamaze kwemezwa amatariki y’ibikorwa by’amajonjora mu Ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ndetse n’aho bizabera.



Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 byafunguwe ku itariki ya 22 Ugushyingo 2020, aho bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw/registration).

Impinduka mu buryo amajonjora ya Miss Rwanda yakorwagamo

Ubusanzwe ijonjora ryaberaga mu Ntara ebyiri ku minsi ibiri ikurikiranye,ariko ubu byahindutse kuko buri Ntara igomba kuzajya ihabwa umwanya wayo wihariye mu cyumweru, indi ikazagerwamo mu gitaha.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, yagize ati “bigamije kudufasha mu gihe dukora imyiteguro tukayinoza kuri audition ya buri ntara.”

Ingengabihe ya Miss Rwanda 2020 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizahera i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ku wa 21 Ukuboza 2019 ,mu gikorwa kizabera kuri Western Mountain Hotel naho ku wa 28 Ukuboza 2019 i Musanze hatorerwe abazaserukira Intara y’Amajyaruguru ahitwa La Palme Hotel.

Umujyi wa Huye nk’uko bisanzwe mu Ntara y’Amajyepfo uzakira ijonjora ku itariki ya 4 Mutarama 2020 muri Credo Hotel,hanyuma Silent Hill ya Kayonza yakire abandi bakobwa bahatanira guhagararira Intara y’Uburasirazuba ku wa 11 Mutarama 2020.

Umujyi wa Kigali ni wo uzasorezwamo ijonjora ku itariki ya 18 Mutarama 2020 kuri Hill Top Hotel i Remera.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyana Shanitah ntiyahiriwe na Miss Supranational 2019 yegukanwe n’umunya...

Umukobwa ukomoka muri Thailand witwa Anntonia Porsild yegukanye ikamba rya...
7 December 2019 Yasuwe: 1452 0

GAHONGAYIRE niwe Ukeneye umugabo kundusha! Mama Nabilah yisobanuye kubyo...

Kuri uyu wa gatatu taliiki 4 Ukuboza nibwo ku rubuga rwa YouTube rwa ISIMBI...
6 December 2019 Yasuwe: 9184 0

Miss Akiwacu Colombe yatatse bikomeye mugenzi we Miss Umunyana...

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ufite ubunararibonye mu irushanwa...
6 December 2019 Yasuwe: 1749 0

Ngo Katy Perry yabuze amafaranga nyuma yo kwimura ubukwe bwe

Abanyamerika bibeshye ku mpamvu Umuhanzikazi Katy Perry yimuye umunsi yari...
6 December 2019 Yasuwe: 970 0

Miss Nimwiza Meghan yamuritse umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu gice...

Miss Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss...
5 December 2019 Yasuwe: 895 0

Davido yerekanye umuringa uriho igihanga cy’umwana yaguze akayabo...

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yaguze umuringa...
4 December 2019 Yasuwe: 3313 0