skol
fortebet

#MissRwanda2021:Kayitare Wayitare Dembe yahishuye ko ashyigikiye Uwankusi Nkusi Linda [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye ku mazina ya Kayitare Wayitare Dembe,nawe ntiyaripfanye maze ahishura umukobwa uri muri 37 bari guhatanira kuza muri 20 bazavamo uwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa,umuhanzi Kayitare Dembe nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook umukobwa ashyigikiye ko ari we wakegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse ahishura n’impamvu zigera kuri zirindwi harimo n’izisekeje zishobora gutuma ari we wegukana iri kamba.

Muri izo mpamvu zigera kuri Zirindwi Kayitare Wayitare Dembe yashyize hanze zirimo z’izisekeje,harimo kuba ngo yujuje ubunyarwandakazi kuko ngo azi kubuganiza amata y’inka ndetse no kuba ari umukobwa warezwe mu muco wa kinyarwanda nta bukubaganyi ku buryo ngo anahamya neza ko akiri Isugi.

Mu nyandiko Kayitare Wayitare Dembe yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook,yagize ati "Nshyigikiye UWANKUSI NKUSI LINDA mu irushanwa rya MISS RWANDA 2021 kuko niwe ukwiye kuba NYAMPINGA W’u Rwanda.
IMPAMVU: 1.Umukobwa muto witonda
2.Avuga make ntahubuka
3.Yakuriye mu itorero ry’Imana
4.Ni umukobwa warezwe mu muco wa Kinyarwanda nta
bukubaganyi ku buryo mpamya ko akiri Isugi
5.Akunda abantu
6.Azi no guteka neza ntashiririza
7.Byiyongeyeho afite ubunyarwandakazi bwuzuye kuko
azi kubuganiza neza Amata y’Inka
Bityo rero mumutoye yazaba urugero rwiza ku bana b’abakobwa u Rwanda ruri kubyirutsa."

Amatora azarahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho kuri murandasi bikagira 30%.Aba bakobwa bahawe nimero hagendewe ku nyuguti z’amazina yabo.



Ibitekerezo

  • icyambwira ukuntu kayitare amenya ko umuntu akiri isugi, ariko niyamamaze na ali kiba yaramamaje wasanga na chris brown nawe araza kwamamaza

    icyambwira ukuntu kayitare amenya ko umuntu akiri isugi, ariko niyamamaze na ali kiba yaramamaje wasanga na chris brown nawe araza kwamamaza

    ndabona ibikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa