skol
fortebet

#MissRwanda2021:Mu bihe bitandukanye,reba amafoto agaragaza ubwiza n’imiterere ya Kabagema Leila ukomeje guhiga abandi mu majwi

Yanditswe: Saturday 27, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Turi ku munsi wa kane kuva hatangijwe uburyo bwo gutoranya abakobwa bazahiga abandi, hakavamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021.

Sponsored Ad

Kuri ubu abakobwa bahatanye ni 37, bari mucyiciro cy’ijonjora aho buri wese ari guhabwa amajwi n’abamushigikiye, birigukorwa hifashishijwe internet n’ubutumwa bugufi kuri telephone.

Kugeza ubu umukobwa witwa Kabagema Leila niwe uyoboye abakobwa 36 bahanganye nawe.

Kabagema Laila yasoje umunsi wa gatatu w’amatora afite amajwi 32810 y’abamutoye bifashishije ubutumwa bugufi, na 13606 y’abamuhaye amajwi bakoresheje ubutumwa bugufi.

Aya majwi yatumye uyu mukobwa amaze iminsi itatu ayoboye abo bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda2021, akaba akurikiwe na Musango Nathalie ufite amajwi 29743 y’abamutoye bifashishije ubutumwa bugufi na 13472 y’abamuhaye amajwi babinyujije kuri internet.

Gutora binyuze kuri murandasi (online),bihereza umukobwa 30% yo gutsinda naho gutora binyuze kuri SMS bitanga 70% yo gukomeza.

Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.Abakobwa babiri bazasoza iki cyiciro ari abambere bizabaha itike yo guhita berekeza mu mwiherero.

REBA HASI AMAFOTO MUBIHE BITANDUKANYE:








Ibitekerezo

  • Courage. Ariko yitonde ashobora kuzarushwa na Sonia turebye ukuntu ari kuzamuka. Nathalie we yaguye kare. Mbona nta no kuzanzamuka. Gusa ni byiza. Abatora dukomeze kandi dushikame kubo twahisemo kuva na mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa