skol
fortebet

Mkombozi uherutse gukora indirimbo “Mwana w’ u Rwanda” ngo yaba ahigwa na Perezida w’ u Burundi

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy’ u Burundi uzwi ku izina rya Mkombozi mu njyana ya Hip Hop aherutse gukora indirimbo yise "Mwana w’u Rwanda" akaba yagize icyo ayivugaho ndetse anavuga neza ku bivugwa ngo ko yaba yarahunze igihugu cy’Uburundi bitewe n’indirimbo yakoze izwi nka Nzei Mana,nibyinshi yagarutseho bimuvugwaho.
Amazina ye Nyakuri ni Nzeyimana Thomas warumenyerewe ku izina rya Sankara akiri muto,akaba yaravukiye ahutwa I Makamba mu gihugu cy’Uburundi akaba yaravutse mu muryango w’abana (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy’ u Burundi uzwi ku izina rya Mkombozi mu njyana ya Hip Hop aherutse gukora indirimbo yise "Mwana w’u Rwanda" akaba yagize icyo ayivugaho ndetse anavuga neza ku bivugwa ngo ko yaba yarahunze igihugu cy’Uburundi bitewe n’indirimbo yakoze izwi nka Nzei Mana,nibyinshi yagarutseho bimuvugwaho.

Amazina ye Nyakuri ni Nzeyimana Thomas warumenyerewe ku izina rya Sankara akiri muto,akaba yaravukiye ahutwa I Makamba mu gihugu cy’Uburundi akaba yaravutse mu muryango w’abana batatu we akaba ariwe mwana wa mbere iwabo ..akaba yaratangiriye amashuli ye abanza mu nkambi y’abatanzaniya mu buhungiro hanyuma amashuli y’Isumbuye ayasozereza I Bujumbura mu ishami ry’indimi ndetse akaba yaravutse mu mwaka wa 1988 ku italiki ya 29 Nyakanga.


Mkombozi kandi ngo nuko kugeza ubu amaze kugira umwana umwe w’umukobwa ufite izina rya NZEYIMANA Anti-Virus ubu umaze kugira imyaka igera kuri irindwi.Mkombozi akaba yaratangiriye umuziki we mu Nkambi aho yahimbaga indirimbo nyinshi zinjyanye n’iminsi mikuru itandukanye..harimo izo kurwanya Sida,izo mu minsi mikuru y’abagore ,iy’umwana w’Umunyafurika nizindi..!

Mkombozi akomeza kuganira n’ikinyamakuru cy’Umuryango.rw yakomeje avuga ko ngo yaba yaragiye muri Studio bwa mbere ubwo bari batahutse mu mwaka wa 2007 aho ngo yarabifashijwemo n’umuhanzi nawe w’umurundi uzwi ku izina rya Big Fizzo…aho ngo Big Fizzo ari Mubyara we ndetse na Uncle Crazy se wabo bose…aba bombi ngo akaba aribo bamwishyuriye Studio bwa mbere ndetse bamuha na Collabo..!


Hnayuma aca ashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2009 maze agira Imana ngo iranakundwa cyane..niko ngo guhita atoranywa nka Upcoming Artsist w’Umwaka ndetse n’umwanditsi mwiza mu gihugu cy’Uburundi..ndetse Mkombozi ngo akaba yaragiye abona n’ibihembo bigeye bitandukanye aho mu mwaka wa 2012 yabaye umuhanzi w’umwaka mu marushanwa ya Smart Mobile Phone ndetse no mu mwaka wa 2013 aba umuhanzi w’umwaka mu marushanwa ya Isanganiro Awards no mu mwaka wa 2014 nabwo abona Igihembo cy’ishyirahamwe ry’abayapani International Young Fellowship nk’umuhanzi ukiri urubyiruko ukunzwe n’urubyiruko nizindi zigiye zitandukanye.


Nyuma yo kuduciramo muri make amateka ye n’ibigwi bye,Mkombozi aganira n’Umuryango.rw twagize n’umwanya wo kumubaza ibibazo byinshi by’amatsiko bigiye bitandukanye aho twatangiye tumubaza impamvu yatumye akora indirimbo yise Mwana w’u Rwanda hanyuma akayubwira ko ngo yayitewe n’umwana muto cyane w’imyaka nk’Itatu y’amavuko baturanye aho aba I Kigali wamuteye gutuma akora iyi ndirimbo bitewe nuburyo ngo kamukunda cyane akenshi gakunda no kurira iwabo ngo ko gashaka kurara kwa Mkombozi,bityo ngo niko kwiyumvira icyo yasigira uwo mwana bitewe nuko ngo we isaha n’isaha ashobora kuhava bityo ngo niko guhita yiyumvira kuba yamukorera iyo ndirimbo..gusa we ngo yateganyaga gukora indirimbo y’Urukundo yitwa “Ladouce” akaba naryo ari izina ryako kana.


Akomeza Mkombozi yavuze ko we yashakaga gukora iriya ndirimbo y’Urukundo hanyuma muri Clip agashyiramo umukobwa ukuze gusa nako kakagaragaramo…uretse ko nyuma ngo yaje kwiyumvira hanyuma agasanga agashyize muri Clip gashobora kuzajya kirata ukuntu ngo ko kabaye Agastar kdi Atari byiza ukuntu ko yaba agiye kumwica mu myumvire..Niko nyuma guhita yunguka indi nama..aho we yumvaga ashaka gukora indirimbo y’Icyunamo ngo ariko guhuza abahanzi abona biramugora aho yari yizeye amafaranga..ngo abone Studio na Transport zabo abona baramukoroze niko guhita abireka.


Mkombozi niko guhita yunguka igitekerezo cyo kuririmbira wa mwana aho we ngo yashakaga kuyikora ari iy’Icyunamo ariko asa nkuririmbira wa mwana..nyuma nibwo yaje kongera kunguka igitekerezo cy’ukundi kuntu yayikora asa nkuririmbira abanyarwanda bose..niko guhita atangira gukora Repetition ndetse akazikorana nuwo mwana..gusa nuko nyuma wa mwana yaje kujya gusura abandi bantu hanyuma agaruka indirimbo yarayikoze birangira uwo mwana ataririmbyemo nkuko Mkombozi we yashakaga ko bayirirmbanamo ngo kuko igitekerezo ariwe cyaturutseho.

Mkombozi akomeza kuganira n’Umuryango.rw kdi twamubajije ku bivugwa ngo ko yaba yarahunze igihugu maze adusubiza muri aya magambo “Yeah,Nahunze nk’abandi ..nahunze nkuko n’abandi bahunzi bahunze..ndi mu buhungiro nubu..ariko ndi mu Rwanda kubera imico n’ururimi nubundi ngira ngo ndacyari mu Burundi..”.


Hanyuma tumubajije mu bivugwa ko ngo indirimbo yahimbye akanayirirmba yitwa NZEI MANA ko yaba ariyo yatumye ahunga maze nabwo adusubiza muri aya magambo “Yeah iri mu ndirimbo yatumye ubushyuhe bw’ibibazo buba bwinshi ..gusa njye nta na hamwe navuganga Nkurunziza murya ndirimbo…gusa kwikeka tu..kwikeka ko ari wewe ndiko ndabwira..ariko uyumvirije indirimbo nta na hamwe muvugamo..gusa nyine abanyabyaha burya twikeka byinshi ..iyo umuntu avuze ngo wa Satani we va muri uwo muntu…imborerwa ica yibaza ko ariyo bariko baravuga ..ariko ari ijambo ry’Imana umuntu aba ariko arasoma so we ntiyararimo murya ndirimbo..njye nariko ndivugira ubuzima busanzwe ..nyine ni ukudatahura..sinibaza kweli..”.


Tumubajije niba koko ateganya gusubira mu gihugu yavukiyemo kdi afitanye amakimbirane na Perezida uriho yadusubije atya “Yeah yeah..igihugu co gusubirayo ningobwa ,tegerezwa tu kuko n’Abisiraheli bari mubuhungiro mu Egiputa imyaka ishika 40 gusa barahejeje basubirayo….kdi mu Burundi ni umukino tumenyereye ,umukino Sogokuru azi,umukino Papa azi ..aaahh..ikintu kimwe gusa ndiko ndakora ubu ni ukubaka imitima y’abana bakiri bato kurigango ntibinjirwe n’urwango …ndiko ndaririmba izubaka imitima..Gneration zizaza ..kuko Generation z aba Papa bafise Virus zabo bafise ama Esprit yabo..byashoboka ko aribyo babayemo,ibyo babonye,so reka dutegure Generation izaba ibona ko u Burundi aricyo gihugu cyabo ..uzokumva indirimbo nshsyashya ndiko ndakora yitwa “Asante Mtambila Camp” ndiko mvuga ukuntu ubuhungiro bwanyigishije ,ubuhungiro bwampaye Inspiration y’umuziki kuko mu buhungiro nabonye amoko menshi y’abarundi abaniye hamwe ata numwe utura undi inabi..babanye mu mahoro ..bituma niyumvira ngo mbe amoko yicana mu Burundi yoba ari mashyashya Canke..U know nka buriya Abayisiraheli n’Abaparestina ntawabashyira mu nkambi imwe bamarana ..nkubu nka mwebwe Abanyarwanda niba babashyize mu nkambi imwe ntimumarane uca umenya ko burya ubuyobozi aribwo bwari bubi ..so nico kintu twe dutandukaniyeho n’Abanyarwanda..Abayanyarwanda amateka yarabigishije ..akahise karabigishije mu gihe twebwe ahubwo Ababyeyi bacu akahise kabanyoteye..bashaka ko n’umwana akabona that’s all..”.

REBA HASI MAZE WUMVE INDIRIMBO MWANA W’U RWANDA

Martin MUNEZERO

Ibitekerezo

  • Mkomboz ndamwemerd komerezaho mwana wamakamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa