skol
fortebet

Moze yashyize hanze indirimbo y’ ubukwe yakoranye na Social Mula

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Muri iyi minsi Abanyarwanda baba mu mahanga bahagurukiye gukora muzika mu rwego rwo kugira itafari bashyira ku iterambere rya muzika y’u Rwanda, aha niho bamwe mu banyempano bahagurukiye bifuza no kugaragaza impano bafite nubwo baba kure y’u Rwanda. Ni muri urwo Moze yakoranye na Social Mula indirimbo bise ‘Uyu niwo munsi’

Sponsored Ad

Moze ni umusore w’ Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika kabone ko bitamubuza gukorana nabahanzi baba hano imbere mu gihugu ndetse akaba anakorana na bamwe mu ba Producer ba hano mu Rwanda, kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Uyu niwo munsi’ yakoranye na Social Mula.

Iyi ndirimbo nshya ya Moze ije nyuma y’iminsi mike cyane ashyize hanze indirimbo yakoranye na Fireman bakayita ‘Baramujyanye’. Mu kiganiro gito uyu muhanzi yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko yishimira kuba akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane ko bizamuha amahirwe yo gususurutsa abanyarwanda batagira amahirwe yo guhura nabahanzi b’imbere mu gihugu.
Moze umuhanzi w’umunyarwanda wibera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Kubijyanye no kuba uyu muhanzi atangiye akorana n’ abahanzi bafite amazina hano mu Rwanda yatangaje ko atari ibintu biba byoroshye kabone ko baba bafite umutima wo gufasha abahanzi bakizamuka.

Moze yatangaje ko kuba byibuza abikora bigakunda abikesha ikipe afite mu Rwanda imufasha mu buryo ubwo aribwo bwose. Usibye izi ndirimbo amaze gushyira hanze Moze yatangaje ko afite izindi ndirimbo nyinshi zikiri muri studio ziri kurangira yaba ize cyangwa se izo yakoranye n’ abandi bahanzi ku buryo atazigera yicisha irungu abakunzi ba muzika.

Iradukunda Elizabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa