skol
fortebet

Mr Eazi yagiriye inama abahanzi bifuza iterambere mu muziki wabo harimo nabo mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mr Eazi yagiriye inama abahanzi bifuza ko umuziki wabo utera imbere ko bakwiye gusenyera umugozi umwe ndetse no gushyigikirana mu bikorwa by’umuziki ngo kuko ariyo nzira yonyine rukumbi iganisha ku iterambere ry’umuziki.

Sponsored Ad

Umuhanzi Mr Eazi uri mu bakunzwe mu gihugu cya Nigeria ubusanzwe akomoka muri Ghana ari naho yatangiriye ibikorwa bye by’umuziki kugera ubwo yerekeza mu gihugu cya Nigeria ari naho abarizwa kugera ubu.

Mu kiganiro Mr Eazi aherutse kugirana na Radio yitwa Hitz FM ikorera iwabo ku ivuko muri Ghana yatangaje ko kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yuko yakiriwe neza mu gihugu cya Nigeria ndetse n’indirimbo ze zikaba ziri mu zikunzwe muri kino gihugu kuri ubu hakaba hari abantu bamwibeshyaho ko akomoka muri kino gihugu kandi ari umwimukira.

Yavuze ko ibyo byose ari umugisha ku giti cye ndetse ko n’abandi bahanzi bifuza itera mbere mu muziki wabo baramutse barikoresheje ko bagera ku nzozi zabo.

Yagize ati” Umuziki wanjye nawutangiriye muri Ghana nyuma nza kubona bidahagije njya muri Nigeria kuko n’igihugu duhana imbibi gusa byambereye umugisha kugerayo kuko nahasanze uruhando rw’abaririmbyi benshi bamfashije kumenyekana mu gihe gito.”

Yakomeje avuga ko ku giti cye atari kubyishoboza gusa kubera ko yasanze abahanzi baho ari abantu bafungutse mu mutwe kandi bazi kubana bamufashije cyane magingo aya akaba ari umuhanzi ufite aho ahagaze ndetse abona ko n’abandi bahanzi batuye muri Afurika bakoresheje ubwo buryo umuziki wabo watera imbere

Ati” Abandi bahanzi bagenzi banjye ndabasaba ko bajya bafata umwanya bakegere bagenzi babo batuye mu bihugu baturanye akabafasha kwagura ibikorwa byabo kuko ariho bihera [..] naho umuhanzi mu gihe yifuje gukora ibye wenyine ndakubwiza ukuri ko ntaho yagera ahubwo ariyo nzira yo kudindiza umuziki w’iwabo.”

Yasoje avuga ko ibyo iyo bikozwe gutyo usanga n’abahanzi bazamuka nabo bashaka uburyo bwo gukora ibisa n’ibya bakuru babo ndetse bigafasha umuziki wabo, ngo kuko nasanga bakuru be ntanambwe bateye nawe azaza akore ibyo bakora bityo ngo umuziki ugume ahantu hamwe, aho yaboneyeho no gusaba abahanzi batuye muri Afurika gukoresha ubwo buryo ngo kuko nibwo bwonyine bwahindura uruhando rwabo rw’umuziki.

Mr Eazi ni umuhanzi ukomoka muri Ghana kuri ubu ufite imyaka 27y’amavuko aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Leg Over , Skin Tight, Property aho yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo Special Recognition Award Music Video Africa mu mwaka wa 2016 , Best New Artiste 2016 aho kuri ubu yasinye mu nzu ya Universal Music Group yafashije ibyamamare birimo Micheal Jackson ndetse n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa