skol
fortebet

MTV Base yagaragaje abahanzi bakunzwe muri Afurika bagomba guhabwa ibihembo bizatangirwa muri Uganda,nta muhanzi wo mu Rwanda ugaragara mu bakunzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

MTV Base televiziyo irimuzikunzwe cyane ndetse inakurikirwa n’abakunzi b’imyidagaduro muri Afurika, yashyize hanze urutonde rw’abahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2020, hagomba gutoranywamo abazahabwa ibihembo.

Sponsored Ad

Ibi bihembo bizatangirwa mugihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala, nta muhanzi w’umunyarwanda ugaragara kuri uru rutonde mubazahembwa.

Nta muhanzi wo mu Rwanda ugaragara mubakunzwe muri Afurika

Ni ibirori biba bidasanzwe kubanyamuziki ndetse ninabyo bigaragaza abahanzi baba bagezweho muri Afurika banakunzwe, MTV Africa Music Awards (MAMA) izabera i Kampala, muri Uganda ku ya 20 Gashyantare 2021, hazahembwa abakoze cyane muri 2020.

Ibi bihembo bitangwa n’iyi televiziyompuzamahanga bigaragaza abahanzi bakunzwe kurusha abandi ndetse bikerekana n’impano nshya ziba zirikuzamuka mu muziki wa Afurika.

MTV Africa Music Awards 2021 izatambuka kuri MTV Base (Umuyoboro wa DStv 322) na MTV (Umuyoboro wa DStv 130).

Iki gitaramo kandi kizanyuzwa ku miyoboro ya MTV ku migabane itandukanye y’isi harimo, afurika, iburayi na Amerika ku isaha imwe kandi biba imbonankubone, MTV MAMA ifite insanganyamatsiko ya MTV World Stage.

Abahanzi bo muri Uganda bafitemo icyiciro cyihariye kuko aribo bakiriye itangwa ry’ibi bihembo

Ibi bihembo byatangiye mu mwaka wa 2008, ni ubwa kabiri bigiye kubera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko mu 2009 byabereye muri Kenya.

Kimwe no mu 2008 ubwo byatangiraga gutangwa, no mu 2010 byatangiwe muri Nigeria, mu mijyi ya Abuja na Lagos.

Ibi bihembo byaje guhagarara bimara imyaka itatu bidatangwa, byongera kugaruka mu mwaka wa 2014 mu Mujyi wa Durban ho muri Afurika y’Epfo kimwe n’ibyatanzwe mu 2015.

Mu 2016 ibi bihembo byatangiwe muri Afurika y’Epfo i Johannesburg.

Mu bahanzi b’igitsina gore bakunzwe mu muziki wa Afurika nta munyarwandakazi ugaragaramo

Guhera mu 2017 byongeye guhagarara, ubuyobozi bwa Viacom International Media Network Africa ibitegura bwatangaje ko bizatangirwa muri Uganda tariki 20 Gashyantare 2021.

Urutonde rw’abahanzi bari guhatanira ibi bihembo

Best Female
Simi (Nigeria)
Sheebah (Uganda)
Sho Madjozi (South Africa)
Busiswa (South Africa)
Yemi Alade (Nigeria)
Soraia Ramos (Cape Verde)
Tiwa Savage (Nigeria)

Best Male
Burna Boy (Nigeria)
Innoss’B (Democratic Republic of Congo)
Kabza De Small (South Africa)
Harmonize (Tanzania)
Fireboy DML (Nigeria)
Master KG (South Africa)
Rema (Nigeria)

Best Group
Blaq Diamond (South Africa)
Sauti Sol (Kenya)
Kabza De Small / DJ Maphorisa (South Africa)
Calema (São Tomé and Príncipe)
Ethic (Kenya)
Rostam (Tanzania)

Artist of the Year
Burna Boy (Nigeria)
Calema (São Tomé and Príncipe)
Diamond Platnumz (Tanzania)
Master KG (South Africa)
Davido (Nigeria)
Tiwa Savage (Nigeria)
Wizkid (Nigeria)

Best Breakthrough Act
Elaine (South Africa)
Tems (Nigeria)
Omah Lay (Nigeria)
Zuchu (Tanzania)
John Blaq (Uganda)
Sha Sha (Zimbabwe)
Focalistic (South Africa)

Best Hip Hop
Nasty C (South Africa)
Suspect 95 (Cote d’Ivoire)
Khaligraph Jones (Kenya)
Kwesi Arthur (Ghana)
NGA (Angola)
OMG (Senegal)

Best Ugandan Act
Sheebah
Bebe Cool
John Blaq
Vinka
Daddy Andre
Spice Diana

Best Lusophone Act
Calema (São Tomé and Príncipe)
Preto Show (Angola)
Anna Joyce (Angola)
Mr Bow (Mozambique)
Nelson Freitas (Cape Verde)
Soraia Ramos (Cape Verde)

Best Francophone Act
Innoss’B (Democratic Republic of Congo)
Suspect 95 (Cote d’Ivoire)
Dip Doundou Guiss (Senegal)
Stanley Enow (Cameroon)
Fally Ipupa (Democratic Republic of Congo)
Gaz Mawete (Democratic Republic of Congo)

Alone Together: Best Lockdown Performance
Diamond Platnumz (Tanzania) – Africa Day Benefit Concert
Black Motion (South Africa) – Red Bull Rendezvous
Niniola ft Busiswa (Nigeria / SA) – Africa Day Benefit Concert
Singuila (Congo) – DCDR Series
AKA (South Africa) – AKA TV
Yemi Alade (Nigeria) – Poverty (live session)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa