skol
fortebet

Mu bihe bitandukanye ,reba amafoto yerekana Ikimero n’ubwiza bwa Miss Burundi 2021

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Livia Thiana Iteka niwe wabaye nyampinga w’u Burundi uyu mwaka wa 2021, mu bakobwa 15 bari bahanganye m’ubwiza , ubwenge n’Umuco nyuma y’imyaka itatu iki gikorwa kitabaga mu Burundi.

Sponsored Ad

Miss Livia Thiana Iteka yambitswe iri Kamba ku itariki ya 09 Mata 2021 ,afite imayaka 19 yamavuko kaba yiga ibijyanye n’ubutegetsi no gucunga imari muri Kaminuza nkuru Y’u Burundi.

Livia Thiana wabaye Miss Burundi 2021 [Yari afite nimero 07] yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri.

Livia yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017 wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

Gutora Miss Burundi 2021 byitabiriwe n’Umugore wa Perezida Burundi, Angelique Ndayishimiye ndetse yifatanyije n’abakobwa 15 bavuye Nyampinga kugaragaza umuco w’Igihugu.

Livia Thiana Iteka wabaye Miss Burundi 2021 yahembwe imodoka, agenerwa essence y’umwaka wose, ubwishingizi bw’igihe cy’umwaka, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n’itike y’indege yo gutemberera i Dubai.

Amafoto










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa