skol
fortebet

Mu birori byaranzwe no guturitsa ibishashi by’umuriro ’Fireworks’ Bralirwa yamuritse inzoga nshya[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018 nibwo uruganda rwa Bralirwa Plc rwamuritse ku mugaragaro inzoga ya Heineken yatangiye kwengerwa mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ubusanzwe inzoga ya Heineken yacuruzwaga mu Rwanda yavaga mu Buholandi, ariko ubu byabaye amateka kuko yatangiye kwengerwa mu karere ka Rubavu aho Bralirwa isanzwe ikorera.

Ibirori byo kumurika iyi nzoga ku mugaragaro byabereye muri Kigali Convention Center, byaranzwe n’ubusabane bwo gusogongera kuri iyi nzoga no guturitsa ibishashi (fireworks).

Victor Madiela umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Pl, yavuze ko iyi Heineken yengerwa mu Rwanda idatandukanye n’iyari isanzwe iva mu Buholandi. Umwihariko ifite nuko igurishwa 800Frw kandi icupa rikazajya risubizwa mu gihe indi yaguraga 1000Frw.

Kugirango iyi nzoga itangire kwengerwa mu Rwanda byasabye Bralirwa gushora miliyoni icyenda z’ama-euro asaga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda rwahise rwinjira mu bihugu bisaga 70 byenga Heineken, rusanga ibindi umunani bya Afurika birimo Nigeria, Namibia, Afurika y’Epfo, Algeria, Maroc, Misiri, Tunisia na Ethiopia.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa