skol
fortebet

Mu birori byo kwambika impeta Young Grace byagaragayemo inkumi zambaye mu buryo budasanzwe [AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu birori Young Grace yambikiwemo impeta n’umukunzi we Hubert byagaragayemo abakobwa bambaye imyenda y’umweru gusa.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu Tariki ya 19 Nzeli 2018 ubwo Young Grace yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25 y’amavuko amaze ku isi . Umukunzi we Hubert yahise atera ivi asaba Young Grace ko yazamubera umugore, undi nawe amwemerera atajugaye.

Ibi birori byabereye ahazwi nko mu Nyakabanda mu mujyi wa Kigali ,byaranzwe n’abakobwa bambaye imyenda y’umweru nk’umwambaro wihariye wari wategetswe buri mukobwa wese kwambara.

Ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na muzika Muzika nyarwanda ndetse n’inshuti zabo za hafi.

Umwe mubari ahabereye bino birori yabwiye UMURYANGO ko mbere yuko bakorera Young Grace ibirori byari byarapanzwe ndetse bashyiraho itegeko rivuga ko buri mukobwa wese azaba yambaye umwenda w’umweru gusa,ngo ibi bamwe babifashe nk’ibisanzwe bavuga ko waba ari umwihariko wabo mu rwego rwo kugirango abakobwa bazebe bagaragara neza ndetse bacyeye kubera ko ibirori byateguriwe umukobwa mugenzi wabo.

Yakomeje avuga ko zimwe mu nshuti za hafi ya Young Grace nibo bari bazi ko uyu mukobwa azambikwa impeta kuko no mu birori batumiyemo abantu mbarwa ubusanzwe bakorana bya hafi na Young Grace barimo Aline kuri ubu uri mu rukundo n’umuraperi P-Fla

Tumubajije niba haricyo yaba azi kubijyanye n’ubukwe bwaba bombi yadusubije ntacyo abiziho.

Twakwibutsa ko Pique wambitse impeta Young Grace ubusanzwe yitwa Hubert Rwabuhihi uho akinira ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiona y’u Rwanda.

REBA AMAFOTO:






REBA AMASHUSHO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa