skol
fortebet

Mu gahinda kenshi Ykee Benda yatangaje ikintu yibukira kuri Mowzey Radio

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ykee Benda yavuze ko atazigabirwa Mowzey Radio kubera ko yatumye akunda kuririmba .

Sponsored Ad

Umuhanzi amaze imyaka ibiri n’igice mu ruganda rwa muzika ndetse ari mu bakunzwe cyane muri iki gihe yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Munakampala , Byonkola ,Famer remix n’izindi .

Ykee Benda ubwo yaganiraga The Star yavuze ko urugendo rw’umuziki rugora cyane ariko ahishura ko gutangira umuziki we byagizwemo uruhare rukomeye na Radio ndetse ko zimwe mu ndirimbo ze yazifashishaga akora imyitozi yo kugorora ijwi rye.

Yagize ati” ”Biba bikomeye cyane iyo bigeze ku muziki, ngerageza kwiragiza Imana niyo mpamvu ndi mu bari ku gasongero nyamara maze igihe gito mu muziki. Imbaraga zanjye nzikura kuri Radio uherutse kwitaba Imana, watangiye umuziki mu 2007 ubwo nari nkiri ku ntebe y’ishuri ndi gukora cyane ngo mpinduke enjeniyeri. Narebye ku muziki we, ndavuga nti ‘nshaka kuba nka Radio’. Icyo mwibukiraho ni uko natangiye kwimenyereza kuririmba ngendeye kuri muzika ye.”

Ikindi nuko ngo yirinze guhura cyane na Mowzey Radio, mu buryo bwo kugira ngo atabona intege nke ze bigatuma amwanga kandi ari umuntu wari icyitegererezo kuri we.

Ati “Gupfa kwe kwanteye agahinda gakabije, byari nko mu gitondo kimwe ubwo waba utabasha kwiyumvisha ukuntu wabuze umuvandimwe wawe muhuje amaraso. Nahuye na Radio kabiri gusa atari ukubera ko bitari gukunda ko duhura akenshi ahubwo nagiraga ngo ntamenya intege nke ze. Mu makuru yagiye ava muri rubanda yavugaga ko ari umuntu urakara vuba kandi akavuga nabi, ntabwo nashatse guhura na we kenshi nashakaga ko akomeza kuba ntagereranywa kuri njye kandi na n’ubu aracyari intwari ku njye.

Twakwibutsa ko kuri ubu Ykee Benda azifatanya na Jason Derulo mu gitaramo cyo gutangiza ku mugaragaro igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya.

Ibitekerezo

  • IRADUKUNDA patrick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa