skol
fortebet

Mu gitaramo cya Sinach imvura yacunshumukiye ku bantu bakizwa n’amaguru –AMAFOTO

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu bitabiriye igitaramo cya Sinach muri parikingi ya Stade Amahoro bakijijwe n’amaguru nyuma yuko imvura yabacunshumukiye ho mu gihe habura igihe gito ngo umuhango wo kuramya no guhimbaza utangire.
Taliki ya 1 Mata 2018 .Nibwo byari biteganyijwe ko umuhanzi Sinach uturutse muri Nigeria yari gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kiswe ‘Easter Celebration concert’ . Kugica munsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana isaa Kumi n’iminota 30 nibwo abantu bari babukereye biteguye kuramya no guhimbaza (...)

Sponsored Ad

Abantu bitabiriye igitaramo cya Sinach muri parikingi ya Stade Amahoro bakijijwe n’amaguru nyuma yuko imvura yabacunshumukiye ho mu gihe habura igihe gito ngo umuhango wo kuramya no guhimbaza utangire.

Taliki ya 1 Mata 2018 .Nibwo byari biteganyijwe ko umuhanzi Sinach uturutse muri Nigeria yari gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kiswe ‘Easter Celebration concert’ .

Kugica munsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana isaa Kumi n’iminota 30 nibwo abantu bari babukereye biteguye kuramya no guhimbaza gusa ku bw’ imvura nyinshi yatumye bamwe bajya gushaka aho bikinga imvura kugirango batanyagirwa .

Kubera umubare mucye w’ubwugamo byatumye bamwe bajya kugama imvura mu ihema rya sosiyete ya MTN mu gihe abandi bahise bajya mu ihema ry’ urubyiniro mu abandi bafashe imitaka yabo biruka bajya kugama hafi y’ umuhanda mu mazu ahubatse.

Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa saa 5:30 gusa kubera imvura igitaramo kigijwe imbere kubera ikirere kibi ,bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana bari bahageze ni Aimable Twahirwa, Israel Mbonyi, Tonzi, Aime Uwimana, Alain Numa, Kipenzi n’abandi. Ababyeyi ba Patient Bizimana ndetse n’abandi babwiriza butumwa bahageze igiterane kitaratangira.

REBA AMAFOTO HANO:



Ibitekerezo

  • Ntitwaherutse ngo barasenze imana ikababwira KO ntamvura izagwa ra

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa