skol
fortebet

Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe hagaragayemo abakobwa bambaye imyenda idasanzwe igaragaza ibibero n’imiterere byabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Kayitare Wayitare Dembe ku itariki 7 Kamena 2020 nibwo yafashe amashusho y’indirimbo ye nshya ateganya gusohorana n’amashusho yayo,gusa hakaba haragaragayemo abakobwa bambaye imyenda idasanzwe igaragaza ibibero n’imiterere yabo.

Sponsored Ad

Indirimbo nshya Kayitare Wayitare Dembe yitegura gushyira hanze yirinze gutangaza izina ryayo gusa avuga ko ikoze mu njyana ya Dancehall.Kayitare yagize ati "Ntabwo natangaza amazina yayo kugira ngo batayishishura kuko nabonye abasore b’iki gihe batoroshye,uretse ko nyine ikoze mu njyana ya Raggae/Dancehall,icyo nicyo abantu bagomba kumenya".

Mu byatunguranye mu mafoto y’ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe,ni imyambarire ikurura igitsina gabo abakobwa bazagaragaramo bari bambaye,kuko bari bambaye imyenda igaragaza imiterere n’ibibero byabo nkuko namwe muri bubyibonere ku mafoto.

Kayitare Wayitare Dembe abaijijwe uri gutunganya aya mashusho n’igihe azayashyirira hanze,yavuze ko amashusho ari gutunganywa n’umusore witwa ’Wakka’ ndetse ngo akaba ateganya kuyashyira hanze mu mpera z’uku kwezi kwa gatandatu.

Kayitare Emmanuel wamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,Mujye ukundana rubyiruko n’izindi’...Mu mwaka ushize wa 2019 ukaba warasize ashyize hanze indirimbo ebyiri n’amashusho yazo ari zo ’ANITA na FATA KUMANO’ nyuma y’imyaka 10 atumvikana mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaba ari zo ndirimbo zamusubije mu kibuga.

REBA AMAFOTO MENSHI ATANDUKANYE Y’IFATWA RY’AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA Kayitare Wayitare Dembe:
































Ibitekerezo

  • aba si abirwanda pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa