skol
fortebet

Mu mafoto menshi irebere uburyo abantu batandukanye b’ibyamamare mu Rwanda basaga bakiri bato[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Benshi mu byamamare tubamenya ari bakuru, akenshi wanareba amafoto y’uko yahoze asa ukabona bitandukanye n’uko ubu ameze. Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abanyarwanda 15 b’ibyamamare n’amafoto yabo yo mu bwana.

Sponsored Ad

1. Dominic Nic

Umuhanzi Ashimwe Dominique azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Dominic Nic, indirimbo nka Ashimwe, Nemerewe kwinjira n’izindi zikaba ziri muri nyinshi azwiho.

2. Dennis Nsanzamahoro (Rwasa)

Umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amafilime, Dennis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa, nawe ni umwe mu banyarwanda b’ibyamamare bamaze kubaka amateka akomeye muri sinema nyarwanda na sinema yo mu karere.

3. Young Grace

Abayizera Marie Grace, ni umuhanzikazi w’umunyarwandakazi ukora muzika mu njyana ya Hip Hop, akaba ari umwe mu bakobwa bigaragaza cyane muri iyi njyana.

4. Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce, ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu kuririmba mu njyana ya RNB, akaba n’umwe mu bagira ijwi ryiza ry’umwimerere. Kuri iyi foto, Melodie ni uhera iburyo.

5. Christopher

Muneza Christopher uzwi muri muzika nyarwanda nka Christopher, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bafite ubuhanga mu kuririmba cyane cyane mu njyana ya RnB.

6. Miss Kundwa Doriane

Kundwa Doriane, ni Nyampinga w’u Rwanda wa gatanu mu mateka y’u Rwanda, akaba yarambitswe iri kamba mu mwaka wa 2015.

7. Miss Joannah

Bagwire Keza Joannah, ni umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 ndetse yanambitswe ikamba rya Miss Heritage 2015 ajya no guhagararira u Rwanda mu mahanga kuri uyu mwanya ku rwego mpuzamahanga.

8. Miss Balbine

Miss Mutoni Balbine, yambitswe ikamba rya Miss High School 2014, muri 2015 ahatanira ikamba rya Miss Rwanda birangira abaye igisonga cya gatatu naho muri 2016 arongera arahatana ariko ntiyatsinda. Uyu kandi yanabaye umunyamakuru kuri Radio 10.

9. Princess Priscillah

Umuratwa Priscille uzwi muri muzika nyarwanda nka Pincess Priscillah, ni umuhanzikazi ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akurikirana amasomo ye. Azwi mu ndirimbo nka Icyo mbarusha, nka Paradizo yakoranye na Meddy n’izindi. Kuri iyi foto, Priscillah ni uhera iburyo.

10 & 11. Safi Madiba na Queen Cha

Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys riherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star. Queen Cha nawe ni umuhanzikazi nyarwanda uririmba mu njyana ya RnB, ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne akaba ari mubyara wa Safi. Kuri iyi foto ni babiri begeranye iburyo.

12. Oda Paccy

Uzamberumwana Pacifique, umuhanzikazi wamamaye muri muzika nyarwanda nka Oda Paccy, ni umwe mu bakobwa b’abahanga cyane by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, dore ko benshi badatinya no kumwita umwamikazi wa Hip Hop mu Rwanda.

13 & 14. The Ben na Emmy

Mugisha Benjamin uzwi muri muzika nyarwanda nka The Ben, ni umusore w’umuhanzi nyarwanda ukundwa na benshi, wamamaye mu ndirimbo nyinshi ziri mu njyana ya RnB. Nsengiyumva Emmanuel nawe ni umuhanzi nyarwanda mu njyana ya RnB uzwi muri muzika nka Emmy. Aba bombi ubu bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aha kuri iyi foto ni mu myaka ishize ubwo bari bagitangira muzika.

15. Lion Imanzi

Rene Maurice Habamenshi uzwi cyane ku izina Lion Imanzi, ni umuhanzi, umucuranzi mu njyana ya Raggea akaba na MC (Master of Ceremony) mu bitaramo bikomeye, hakiyongeraho no kuba yaragiye aba umukemurampaka mu marushanwa ya muzika. Uyu mugabo yakoze akunda kuririmba ndetse yari n’umuhereza mu kiliziya akiri umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa