skol
fortebet

Mu mafoto reba abahanzi/kazi nyarwanda batandukanye n’abakunzi babo baramaze gutangaza ko bagiye gukora ubukwe n’abari barabukoze

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

skol

Hari benshi mu bahanzi nyarwanda bagiye batandukana n’abakunzi babo, kimwe n’uko undi wese yatandukana n’uwo bakundana. Muri aba bose, hari ababaga bakundana bisanzwe batarafata icyemezo cyo kubana, hakaba n’abatandukanye baramaze kwemeza ko benda gukora ubukwe bakibanira akaramata ndetse n’abandi bari baramaze no gukora ubukwe.
Ibikomere mu rukundo, birasanzwe kandi benshi mu rubyiruko baba barahuye nabyo. N’ubwo bibabaza kandi bigashengura umutima, birushaho kuba bibi iyo bibayeho ku bari (...)

Sponsored Ad

Hari benshi mu bahanzi nyarwanda bagiye batandukana n’abakunzi babo, kimwe n’uko undi wese yatandukana n’uwo bakundana. Muri aba bose, hari ababaga bakundana bisanzwe batarafata icyemezo cyo kubana, hakaba n’abatandukanye baramaze kwemeza ko benda gukora ubukwe bakibanira akaramata ndetse n’abandi bari baramaze no gukora ubukwe.

Ibikomere mu rukundo, birasanzwe kandi benshi mu rubyiruko baba barahuye nabyo. N’ubwo bibabaza kandi bigashengura umutima, birushaho kuba bibi iyo bibayeho ku bari baratangiye inzira iberekeza mu birori byo gukora ubukwe bagasezerana kwibanira ubuziraherezo. Muri iyi nkuru, ikinyamakuru cy’UMURYANGO.RW turabagezaho urutonde rw’abahanzi batandukanye n’abakunzi babo nyuma yo kwemeza ku mugaragaro ko bazambikana impeta, ndetse bamwe muri bo bari baranavuze igihe ntarengwa.

1. Miss Jojo na Saley

Umuhanzikazi Miss Jojo na Saley barakundanye bikomeye ndetse buri umwe muri aba yemezaga akanatangariza ibinyamakuru ko bagomba kubana, bakambikana impeta y’urudashira. Kuba Miss Jojo yarahinduye idini akaba umusilamukazi, byavuzweho cyane benshi bakemeza ko ari uburyo bwo koroshya inzira y’ubukwe bwabo, ngo bizaborohere mu gihe bazaba bagiye gusezerana, cyane ko bombi bemezaga ko ubukwe bwabo butari kera. Urukundo rwabo rwari ruzwi kandi rushyigikiwe na benshi cyane cyane abafana ba Miss Jojo, nyamara mu mwaka wa 2011 haje inkuru ivuga ko aba bombi batandukanye burundu kubera impamvu batashatse gushyira ahagaragara.

Tariki 17 Werurwe 2017, akaba akaba aribwo Miss Jojo aheruka gusezerana kubana n’umusore witwa Salim Saleh.

2. K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace

Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yagiranye ibihe byiza n’umuhanzi K8 Kavuyo kuburyo ubwo uyu musore yerekezaga muri Amerika ari naho akiri kugeza ubu, uyu mukobwa yasigaye ku kibuga cy’indege i Kanombe asuka amarira kuko uwari umukunzi we yari amusize agiye kwiga mu mahanga.

Nyuma y’igihe gito Miss Bahati Grace nawe yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iby’urukundo rwabo byongera kuvugwaho cyane ubwo hatangiraga kuvugwa amakuru y’uko Miss Bahati Grace yaba atwite inda ya K8 Kavuyo. Ibi byaje kuba impamo ndetse muri 2012 Bahati Grace yibaruka umwana w’umuhungu waje guhabwa izina rya Ethan na se umubyara K8 Kavuyo.

Umwana akimara kuvuka, K8 Kavuyo yashimangiye ko we na Miss Bahati Grace bazanabana bagafatanya guha imfura yabo uburere, ariko nyuma byaje guhinduka, ubu iby’urukundo rwabo byabaye amateka.Umutoni Cynthia, umukobwa wa kabiri babyaranye ni we mukunzi we mushya ndetse haba hari imishinga yo kuzarushingana, umwana wabo bamwise Zion Iliza Muhire .

3. Jay Polly na Fifi

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, yakundanye igihe kirekire na Nirere Afsa bakunda kwita Fifi, ndetse banafitanye umwana w’umukobwa witwa Crystal. Bamaze kubyarana babanye mu nzu nk’umugabo n’umugore, kenshi Jay Polly akajya atangaza ko habura igihe gito bagakora ubukwe bakabana mu buryo buzwi n’imiryango n’amategeko. Nyamara mu mezi macye ashize, nibwo byamenyekanye ko batandukanye ndetse ko Jay Polly asigaye yibanira n’undi mukobwa witwa Mbabazi Shalifa bibarutse n’imfura yabo tariki ya 10 Ukuboza 2015..

4. Humble (Urban Boys) na Umurerwa Aimée

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, yamaze igihe akundana na Umurerwa Aimée ndetse uyu bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu w’imfura yabo tariki 25 Nzeri 2014 bahita banamwita Manzi Giann. Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Humble yamaraga kubyarana na Umurerwa Aimée ndetse icyo gihe bakaba barabanaga, yatangarije itangazamakuru ko we n’uyu mukobwa babyaranye bateganya gukora ubukwe bakereka ibirori inshuti n’umuryango.

Nyamara mu byumweru bicye bishize, nibwo Humble yeruye ko uyu babyaranye yamusimbuje umunyamerikakazi Amy Blauman, ndetse bakaba barabyaranye umwana wabo wa mbere tariki ya 23 Gashyantare 2018.

5. Alpha Rwirangira na Miss Esther Uwingabire

Alpha Rwirangira yamaze igihe kirekire akundana na Miss Esther Uwingabire, urukundo rwabo rukaba rwararanzwe n’ibihe bidasanzwe bakunze kugirana ubwo uyu musore yiga muri Amerika yabaga yaje mu Rwanda, byonyine kumwakira no kumusezera ku kibuga cy’indege i Kanombe bikaba byari ibirori byabaga byitezwe na benshi, bigacicikana mu bitangazamakuru bitandukanye.

Mu mpera z’umwaka wa 2014, Alpha Rwirangira yemeje ko we na Esther bazakora ubukwe mu gihe cya vuba, ndetse ubwo uyu mukobwa yamaraga kubwira Alpha Rwirangira ko yasamye inda ye akanifuza ko bahita bakora ubukwe mu gihe Alpha yapangaga ko babukora mu mwaka wa 2016, ntibabyumvikanyeho bituma banashwana.

6. Riderman na Asinah

Imyaka 8 y’urukundo rwa Riderman na Asinah nubwo bo bavuga ko igera mu 10, yaranzwe n’amagambo asize umunyu yavugwaga na buri ruhande. Guhimbana utuzina no gukoresha imvugo bihariye, biri mu byagiye byerekana ko urukundo rwabo rwashinze imizi.

Mu mwaka wa 2014, Riderman yahamije ko agomba gukora ubukwe na Asinah mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ariko nyuma y’amezi macye yaje gutangaza ko batagikundana ndetse ubu Riderman yibanira n’umugore bakoze ubukwe banabyarana umwana wa mbere.

7. Bahati (Just Family) na Sandra Umumararungu

Tariki 31 Ukwakira 2014 ubwo Umunyamakuru yahuraga na Bahati n’umukunzi we Sandra mu mujyi wa Kigali bari mu myiteguro y’ubukwe ndetse bari barimo no gushaka ibyangombwa bazakenera mu bukwe bwabo. Icyo gihe, Bahati yabwiye Umunyamakuru ko bukeye bwaho (tariki 1 Ugushyingo 2014) azafata irembo iwabo wa Sandra ndetse koko iyo tariki ibi byarabaye.

Bahati na Sandra kandi icyo gihe bavuze ko bamaze gufata itariki y’ubukwe bwabo, ikaba yari tariki 21 Ukuboza 2014, ariko ibyo ntibyakunze, nyuma Bahati aza kuvuga ko habayemo impamvu zatumye ubukwe bwigizwa inyuma. Intangiriro z’umwaka wa 2015, hafatiwemo icyemezo ntakuka n’imiryango yombi ko Bahati na Sandra bazakora ubukwe mu kwezi kwa munani, ariko nako kwarangiye ubukwe bupfuye, ndetse kugeza ubu iby’urukundo rwabo byamaze no kuba amateka kuko batandukanye nk’uko babyemeje,ari nabwo uyu Muhanzi Bahati yaje no kumvikana avuga ko yakiriye agakiza ndetse akagenda atanga ubuhamya mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, ko bakoranaga n’imbaraga z’umwijima mu muziki wabo.

8.Ange Umulisa na Deejay Pius

Muri werurwe 2014 byar’ibyishimo hagati y’inshuti ndetse n’imiryango ya Ange Umulisa ndetse na Deejay Pius ubwo bakoraga ubukwe bagasezerana kubana akaramata ariko burya ngo ntazibana zidakomanya amahembe, iminsi irihiritse amakuru avuga ko muka Deejay Pius yahukanye ibintu bagiye banagira ubwiru, itangazamakuru ryagira icyo ribibazaho Deejay Pius akavuga ko ari ubuzima bwabo bwihariye bityo atagira icyo abivugaho,bakaba batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe.

9.Uncle Austin na Mbabazi Liliane ndetse na Joanah

Mu mpera za Kanama 2015 nibwo mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’uko Uncle Austin asigaye abana n’umukunzi we mushya Joanah, iyi nkuru yaje kugera ku mugore we w’isezerano Mbabazi Liliane avuga ko bimubabaje ndetse anashinja Austin ubuhemu.

Uncle Austin aganira n’Itangazamakuru yemeje amakuru ya gatanya ndetse avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwita ku mukunzi we Joanah no kwiteza imbere.Kera kabaye Tariki ya 20 Gashyantare 2018 nibwo hatangiye gucicikana amakuru yemezaga ko Uncle Austin yatandukanye na Mwiza Joannah babanaga mu nzu imwe bafitanye n’umwana.

10.Khalfan n’umukobwa utaramenyekanye izina

Umuririmbyi wihagezeho mu njyana ya Hip Hop Nizeyimana Odo wamenyekanye nka Khalfan aherutse kubwira Itangazamakuru ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye igihe kirenga imyaka 2 bakundana. Mu byo yavuze byatumye batandukana harimo ko ‘uyu mukobwa yamushinjaga kugira amahane’. Khalfan w’imyaka 26 y’amavuko; ni umunyamujyi wavukiye ku Kimironko. Avuka mu muryango w’abana umunani akaba uwa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa