Mu mafoto reba abakobwa b’uburanga kuri instagram bakomeje kwamamara mu gihugu cya Uganda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 June 2018 Yasuwe: 5775

Mu gihugu cya Uganda habarurwa benshi mu bakobwa b’ibyamamare haba muri Sinema, imideli, umuziki n’ibindi, Hari abamaze kumenyekana no kubaka izina mu buryo bukomeye atari uko bakora ubuhanzi, ahubwo babifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga ziganjemo Instagram na Snapchat aho basangiza ibihumbi bibakurikira ubuzima bwabo bwa buri munsi.


Abakobwa bari kuri uru rutonde, bamaze kwamamara mu gihugu cya Uganda ndetse bamwe muri bo batangiye gusarura amafaranga binyuze kuri izi mbuga bijyanye n’umubare w’ababakurikira.

Umuntu ukurikirana aba bakobwa umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima babayeho biturutse ku mafoto n’amashusho basakaza kuri Instagram na Snapchat berekana uko babyutse, uko bafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo bahisemo kwambara uwo munsi, gahunda yabo y’umunsi kugeza bahengetse umusaya.

Aba bakobwa hafi ya bose, bakurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abantu ahanini mu bituma bakurikirwa cyane ku isonga haza ubwiza bwabo n’umwihariko w’amafoto basakaza.

Ubuzima aba bakobwa babayemo bujya gusa neza n’ubw’ibyamamare by’i Hollywood aho usanga inkumi yaramamaye biturutse ku gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa ndetse benshi bikababashisha kwitunga no kwigwizaho imitungo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 104 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 201 0

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza...

Umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari,Zahra Buhari,yongeye...
19 March 2019 Yasuwe: 1705 0

P Fla yavuze kuri mugenzi we Neg G uri kugororerwa Iwawa wamushinje kuba...

P FLA yavuze ko yatunguwe no kumva bamushyira mu majwi ko ari we...
18 March 2019 Yasuwe: 1320 0

Pallaso yasuye imva ya murumuna we nyakwigendera Ak47 agaragaza...

Pallaso numwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba murumuna wa...
18 March 2019 Yasuwe: 1830 0

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] yabaye umuhanzi wa...
17 March 2019 Yasuwe: 4646 0