Mu mafoto reba abantu 13 bari guhatanira ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri Zimbabwe[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 June 2018 Yasuwe: 3682

Abagabo 13 bo mu gihugu cya Zimbabwe bari guhatanira ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri iki gihugu .

Mr Ugly, ni amarushanwa amaze iminsi atangijwe muri icyo gihugu arahuriza hamwe abagabo 13 biyiziho kuba aribo babi.Ngo uzatsinda azahembwa anambikwe ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri Zimbabwe.

Hejuru y’ibyo,uzatsinda azanahabwa umwanya ahagararire igihugu cye mu marushanwa y’abagabo babi ku rwego rwa Afurika azabera muri Afurika y’Epfo.

Umugabo witwa Mison Sere mu 2015 yegukanye iri rushanwa ariko biza gutahurwa y’uko ububi bwe butari karemano kuko baje gusanga yarahinduje isura.Byakuruye umwuka mubi mu bategura iri rushanwa n’abaturage bakomeje kuvuga ko ibihembo yahawe n’amafaranga agera ku madorali 500 akwiye kubyamburwa.

Icyo gihe kandi umugabo witwa William Masvinu yavuze ko yababajwe no kubona Mison Sere ahabwa ikamba kandi yarihinduye isura n’uruhu byatumye agira uruhu rutari urw’umimerere.

Ibi ninabyo byatumye mu 2016 aya marushanwa ataba bitewe na bamwe mu bantu bakomezaga gushinja akanama kabitegura kubogama.

Mu kiganiro na Africanews ducyesha iyi nkuru , David Machowa, usanzwe utegura aya marushanwa yahamije ko muri aya marushanwa hazarebwa ku isura mbi kurusha izindi.Ngo bamaze kwitegura mu buryo bushoboka kuburyo ntawuzongera kubaca mu rihumye kandi atari mubi ngo yegukane ikamba.

Mison Sere wegukanye ikamba muri 2015 [I buryo] na William Masvinu watangaje ko ari we mubi kurusha Sere wegukanye ikamba

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kibonke wasezeranye n’umukunzi we atwite inda nkuru yagize icyo...

Kobonke yemeye ko yasezeranye n’umugore we utwite inda nkuru ndetse avuga ko...
19 October 2018 Yasuwe: 3801 0

BIRAVUGWA:Tbb yaba yabonye undi muhanzi w’umuhanga usimbura Mc Tino mu...

Itsinda rikora umuziki mu Rwanda rizwi nka TBB biravugwa ko ryaba ryabonye...
19 October 2018 Yasuwe: 446 0

Imyaka ibaye 11 umwami w’injyana ya Reggae ku isi Lucky Dube yitabye Imana...

Kuri uyu wa 18 Ukwakira, hibukwa umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae,...
19 October 2018 Yasuwe: 842 0

Umuhanzi Rudeboy wahoze muri P-Square yageze i Kigali [AMAFOTO]

Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square yageze I Kigali aho aje kwifatanya...
19 October 2018 Yasuwe: 525 0

Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi...

Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni...
19 October 2018 Yasuwe: 1669 0

Miss Umutoniwase Anastasie yagize icyo avuga ku musore wavuzweho ko...

Miss Umutoniwase Anastasie yavuze ko umusore yashyize kuri instagram bamwe...
18 October 2018 Yasuwe: 2830 0