Mu mafoto reba ubukwe bw’abanyarwanda baba muri Amerika bwamaze iminsi ine

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 September 2017 Yasuwe: 15700

Ubukwe bwa Chris CM. na Yvone bwahereye kuri uyu wa gatanu w’icyumwe gishize kugeza kuwa mbere muri Amerika hari higanje Abanyarwanda bari bitabiriye ubukwe bwa Chris CM. na Yvonne.

Henshi mu nzu z’utubyiniro hari ibyapa by’ibirori by’ubu bukwe

Mu mihango yari uruhererekane yo kwishimira urukundo rwa Chris CM. na Yvonne Umutangana,yahereye kuwa gatanu ubwo hari tariki 1 Nzeri ari nabwo iburori byo gusezera umusore n’umukobwa,hanyuma kuwa Gatandatu bakina umupira ndetse banakora ibirori bibanziriza ubukwe nyirinzina.


Mu mukino wa Basketball warangiye Abarundi batsinzwe

Ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu Itorero ry’Abadiventisiti hanyuma kuwa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2017 bakora ibirori bikomeye bashimana n’urugo rushya no gusezera ku bageni buri mushyitsi abona gusubira iwabo.

Nubwo byari biteganyijwe ko ubukwe buba kuwa 3 Nzeri 2017, mbere y’iminsi ibiri byari ibirori ariko ku munsi w’ubukwe bwo biba agahebuzo, byagorana kumenya umubare nyawo w’abitabiriye ubukwe kuko imyanya yari yateganyijwe kwicaramo igera kuri 300 yarenze, mu cyumba cya Hoteli Ramada Plaza iri mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Ubu bukwe bwari umwihariko ukomeye kuko ibyumba bigera kuri 50 by’iyi hoteli byari byarakodeshejwe n’abatumiwe.

Bimwe mu bidasanzwe bitari bimenyerewe mu birori by’ubukwe ni uko habaye n’umukino wa Basket ball wahuje Abanyarwanda n’Abarundi birangira Abanyarwanda batsinze, si ibyo gusa kandi kuko n’abatebya bataburaga kuvuga ko ubwo bukwe bumeze nka Rwanda Day bitewe n’abantu bari baturutse imihanda yose muri Leta zigize Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi ndetse n’abari baturutse mu Rwanda.

Chris Cm yahoze ariko umukinnyi ukomeye w’umupira w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ,mbere y’uko yimukira muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika. Mu myaka isaga itanu ishize yakoraga mu kigo cy’itumanaho cyahoze kitwa Rwandatel.


Yvonne Umutangana na Chris M. bakoze ubukwe bwatangariwe na benshi







Photo By Egide Foxworth

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Knowless n’umugabo we bifurije isabukuru y’amavuko umukobwa wabo

Kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo umwana w’umukobwa Butera...
23 November 2017 Yasuwe: 1517 0

The Ben yasabye abanyarwanda gushyigikira Habiba uhatanye muri Miss...

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye abanyarwanda gushyigikira...
23 November 2017 Yasuwe: 695 0

Humble arerekeza muri USA, yavuze amazina y’umwana agiye kubyarana...

Umuririmbyi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo usigaye mu itsinda rya...
22 November 2017 Yasuwe: 1766 0

Jay Polly uri mu myiteguro y’ubukwe, yavuze icyo yakundiye mama w’abana...

Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muzika nyarwanda,...
22 November 2017 Yasuwe: 2267 0

Itariki y’ubukwe bwa Miss Sandrine n’umukunzi bamaranye imyaka...

Ikirezi Sandrine wambaye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya CBE [yahoze...
22 November 2017 Yasuwe: 2088 0

Miss Elsa yashimye umuhindekazi bari bahatanye wabaye nyampinga...

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yashimye...
22 November 2017 Yasuwe: 954 0