Mu mafoto reba uburanga bw’umugore watowe uhiga abandi mu bwiza n’uburanga mu mwaka wa 2017(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: 20 April 2017 Yasuwe: 5384

Julia Fiona Robets w’imyaka 49 umukinnyi wa filime uba muri leta zunze ubumwe za Amerika niwe watorewe kuba umugore uhiga abandi mu bwiza n’uburanga mu mwaka 2017.


Julia Fiona Roberts niwe watowe nk’umugore uhiga abandi muri 2017

Mu itorwa rikorwa n’ikinyamakuru People Magazine buri mwaka, Julia Robets niwe watowe nk’umugore uhiga abandi muri 2017.

Julia Roberts w’imyaka 49 yavutse taliki ya 28 Ukwakira 1967 ubusanzwe ni umunyamideri akaba n’umukinnyi wa filime, akimara kumenya ko yatowe byamushimishije cyane ndetse mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru People yavuze ko akibyumva yishimye cyane ndetse ko byamukoze ku mutima.

Kuri uyu mwanya w’umugore mwiza kurusha abandi Julia Roberts asimbuye Jennifer Aniston watowe muri 2016. Uyu mukinnyi wa filime yari yasimbuye Sandra Bullock watowe muri 2015, uyu na we yari yasimbuye Lupita Nyong’o wo muri 2014 ahanini kubera filime yatumye yamamara ku Isi yitwa ‘12 Years A Slave’.
Julia Roberts ni umugore w’ abana batatu yagiye akina mu mafilime menshi atandukanye ariko aza kumenyekana mu yitwa Pretty Woman yakinnyemo mu mwaka w’ 1990.




Martin MUNEZERO

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukuri kwa Habiba k’umusore bakundanye bakiri ku ntebe y’ishuri

Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017 nibwo hacicikanye...
24 November 2017 Yasuwe: 1098 0

King James yahishuye ukuri k’umukobwa byavuzwe ko bagiye kurushinga

Umuririmbyi Ruhumuriza James [King James] uri kubarizwa muri Leta zunze...
24 November 2017 Yasuwe: 2701 0

John Legend n’umufasha we baritegura ‘ubuheta’, Jordan Sparks nawe aritegura...

Umuhanzi wubashywe ku Isi John Legend n’umufasha we Chrissy Teigen bari mu...
23 November 2017 Yasuwe: 636 0

Iby’umusore ucuditse na Habiba uhatanye muri Miss Supranational-AMAFOTO

Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss...
23 November 2017 Yasuwe: 2590 0

Knowless n’umugabo we bifurije isabukuru y’amavuko umukobwa wabo

Kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo umwana w’umukobwa Butera...
23 November 2017 Yasuwe: 2856 0

The Ben yasabye abanyarwanda gushyigikira Habiba uhatanye muri Miss...

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye abanyarwanda gushyigikira...
23 November 2017 Yasuwe: 1025 0