skol
fortebet

Mu mafoto reba uko umuhanzi Apollinaire na Marion Shako bakiriwe ubwo basesekaraga ku kibuga cy’indege I Kanombe

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana Appolinaire ukomoka mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya bamaze kugera i Kigali aho baje gufatanya na Patient Bizimana mu gitaramo yateguye kizaba kuri iyi Pasika. Apollinaire yasanganiwe n’abana ku kibuga cy’indege bamuha indabo.
Apotre akaba n’umuhanzi Apollinaire Habonimana niwe wageze mu Rwanda mbere kuko yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 13 Mata 2017, Marion Shako we ahagera mu masaha ya mu gitondo cyo (...)

Sponsored Ad

Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana Appolinaire ukomoka mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya bamaze kugera i Kigali aho baje gufatanya na Patient Bizimana mu gitaramo yateguye kizaba kuri iyi Pasika.

Apollinaire yasanganiwe n’abana ku kibuga cy’indege bamuha indabo.


Apotre akaba n’umuhanzi Apollinaire Habonimana niwe wageze mu Rwanda mbere kuko yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 13 Mata 2017, Marion Shako we ahagera mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa gatanu.

Aba bahanzi bakigera mu Rwanda bakiriwe ku kibuga cy’indege na bagenzi babo ba hano mu Rwanda barimo Patient Bizimana ari nawe wabatumiye, Tonzi, Gaby Kamanzi n’abandi.

Marion Shako ahobera abaje ku mwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe.


Apollinaire na Marion Shako baje mu Rwanda aho baje kwitabira igitaramo ngaruka mwaka cya Patient Bizimana kizaba ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017 ku munsi wa Pasika. Iki gitaramo cyiswe “Easter Celebration Concert 2017” cyateguwe ku bufatanye na kompanyi yitwa Moria Entertainment Group.

Iki gitaramo kizabera kuri Radisson Blu Hotel & Convention Centre guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Apotre akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Apollinaire asohoka ku kibuga cy’indege.




Shako na Patient mu modoka bamwerekeje kuri hotel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa