skol
fortebet

Mu mafoto reba umukecuru w’ubatse umubiri mu buryo budasanzwe ukomeje gutangaza isi yose[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Janice Lorraine, umukecuru w’imyaka 74 y’amavuko wo mu gihugu cya Australia, akomeje gutangaza abantu bitewe n’uko yagize umuco kubaka umubiri aterura ibyuma.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru udasanzwe avuga ko yatangiye gukora siporo nk’iyi ari mu kigero cy’imyaka 50, mu rwego rwo kwirinda kugira intege nke no gusaza vuba.

Uyu mukecuru wo mu gace ka Queenbeyan, muri New South Wales, avuga ko adateganya guhagarika iyi siporo vuba, akavuga kandi ko atewe ishema no kuba umukecuru wa mbere muri Australia ndetse no ku isi wubatse umubiri.

Uyu mukecuru avuga ko yatangiye guterura ibyuma afite imyaka 55 y’amavuko, akaba abifashwamo cyane n’umukunzi we w’imyaka 49 y’amavuko witwa David Kendall bamaranye imyaka 25 bakundana.

Hano ari kumwe n’umukunzi we

Lorraine avuga ko aterura ibyuma amasaha 3 ku munsi, ibi kandi akaba abikora mu minsi 3 buri cyumweru. Ngo mu yindi minsi isanzwe, ajya afata umwanya akagenza ibirenge urugendo rureshya na kilometro 8.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa