skol
fortebet

Mu mafoto reba umukobwa wavuzweho gukundana na Justin Bieber ubu yatoranyijwe nk’umugore ufite ikimero cyiza ku isi kurusha abandi(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

skol

Hailey Baldwin umunyamidelikazi wavuzweho cyane kuba mu rukukundo n’icyamamare Justin Bieber , Ubu yatoranyijwe nk’umukobwa ufite ikimero cyiza kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka turimo wa 2017.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko gusa , Hailey Baldwin n’umunyamidelikazi ukomoka mu muryango wa Stephen Baldwin, umukinnyi wa film uzwi na none nk’impirimbanyi ya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Stella Maxwell wigeze kuvugwa mu bikorwa by’ubutinganyi n’umuririmbyi Miley Cyrus, uyu wari (...)

Sponsored Ad

Hailey Baldwin umunyamidelikazi wavuzweho cyane kuba mu rukukundo n’icyamamare Justin Bieber , Ubu yatoranyijwe nk’umukobwa ufite ikimero cyiza kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka turimo wa 2017.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko gusa , Hailey Baldwin n’umunyamidelikazi ukomoka mu muryango wa Stephen Baldwin, umukinnyi wa film uzwi na none nk’impirimbanyi ya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Stella Maxwell wigeze kuvugwa mu bikorwa by’ubutinganyi n’umuririmbyi Miley Cyrus, uyu wari yashyizweho n’ikinyamakuru Maxim mu 2016, niwe Baldwin yasimbuye kuri uyu mwanya.

Hailey Baldwin ukomoka muri Brazil, akagira n’ubwenegihugu bwa Amerika, yatorewe kuza ku isonga ry’uru rutonde rwiswe ’The 2017 Maxim Hot 100’ ahigitse abandi bagore b’ibyamamare bari bahanzwe amaso kuri uwo mwanya barimo Katy Perry, Zoe Kravitz, Bella Hadid na Gigi Hadid basanzwe ari inshuti ze magara.

Hailey Baldwin yatowe n’ikinyamakuru Maxim kuba umugore uhiga abandi mu kugira ikimero, nyuma y’aho mu mwaka ushize ku rutonde rw’abandi ijana yari yagizwe uwa 24.

Uyu munyamideli ukunze no kwifashishwa amafoto ye agashyirwa ku binyamakuru bitandukanye, asanzwe akurikirwa n’abarenga miliyoni icumi ku rubuga rwa Instagram.Anafitanye isano rya bugufi n’umukinnyi wa film, Alec Baldwin, wamenyekanye muri ’Mission: Impossible – Rogue Nation’, yavuzweho gukundana na Justin Bieber mu 2015 gusa bombi batandukana bavuga ko ari inshuti mu buryo busanzwe kuko baziranye kuva mu bwana.




Ibitekerezo

  • Ikimero ariko muzi icyaricyo ahubwo afite isura nziza gusa naho Ikimero cyo wapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa