skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’abahanzikazi nyarwanda bagiye bazamurwa n’ubwiza bwabo

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Abakurikiranira umuziki hafi bemeza ko ubwiza”uburanga”bw’umukobwa biri mubigomba kumufasha mukuzamuka kwe muri muzika, uburanga aribwo bwiza bugararira ku maso butuma abasore cyangwa abagabo bamwibonamo dore ko aba aribo bafana babo cyane.
Mu Rwanda naho hari abahanzikazi bagiye bazamuka bagakundwa cyane bitewe n’uburanga bwabo buba buhebuza abagabo batari bake,ibyo abagabo bashobora kubakundira byaba byinshi bitewe nuko bababona gusa aha hanze iyo wegereye abakunzi ba muzika ntibatandukana (...)

Sponsored Ad

Abakurikiranira umuziki hafi bemeza ko ubwiza”uburanga”bw’umukobwa biri mubigomba kumufasha mukuzamuka kwe muri muzika, uburanga aribwo bwiza bugararira ku maso butuma abasore cyangwa abagabo bamwibonamo dore ko aba aribo bafana babo cyane.

Mu Rwanda naho hari abahanzikazi bagiye bazamuka bagakundwa cyane bitewe n’uburanga bwabo buba buhebuza abagabo batari bake,ibyo abagabo bashobora kubakundira byaba byinshi bitewe nuko bababona gusa aha hanze iyo wegereye abakunzi ba muzika ntibatandukana no kuvuga ngo uriya muhanzikazi ni mwiza, ntazi kuririmba wenda ariko ni mwiza cyane.

Gusa kuba yaba ari mwiza birafasha bikiyongeraho kuba azi no kuririmba

1.Miss Shanel ariwe Nirere Shanel ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa aho yashatse umugabo w’umuzungu , si gake yagiye aza ku rutonde rw’abahanzikazi beza cyane b,abanyarwandakazi, ubwiza bwe bwagiye bugarukwaho na benshi bavuga ko ari mwiza ko kandi biri mu byamufashije mu gutera intambwe yagezeho.

Uyu muhanzikazi akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Ngukunda byahebuje, Nakutaka n’izindi.

Shanel yerekeje mu gihugu cy’ubufaransa aho yaragiye kwiga ibijyanye n’umuziki mu kigo cyitwa Centre d’Etude de Musique et Dance biza kurangira ahise ashakana n’uwitwa Guillaume Favier akaba akomoka mu gihugu cy’ubufaransa.

2.Ingabire Jeanne D’arc ariwe Butera Knowless, uyu mudamu mukuza mu muziki we nabyo byakuruye abagabo benshi ,abenshi bemeza ko na Safi yamukurikiranyeho ubwiza bwe mu ku mufasha mukumuzamura,dore ko nawe yagiye anambara neza bigaragaza uburanga bwe bigatuma arushaho gukundwa.

Yaje mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Byarakomeye n’izindi,uyu Mudamu aba atangiye kwiharira ikibuga cya muzika nyarwanda by’umwihariko mu bakobwa .Knowless ubu ni umugore ufite umugabo n’umwana umwe.

3.Princess Priscillah , uyu muhanzikazi nawe yaje mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Itangazo n’izindi ,abasore batandukanye baramukunze harimo nka Paster P byigeze kuvugwaho ko bakundanye ,King James na we biba mbiri mbiri na Jay Polly bikaba byarahwihwiswagako bigeze gukundana,ubu bikaba bivugwa ko ari gukundana na Producer Lick Lick aho bari muri America.

Gukundwa kwe uburanga bwe byari mu byagiye bimufasha kuzamura umuziki we.

4.Allioni, umuhanzikazi ubusanzwe witwa Buzindu Allioni na we ari mu bahanzikazi utavuga ko ari abahanga cyane mu miririmbire,gusa uburanga bwo arabufite kuko atajya abura ku rutonde rw’abahanzikazi beza mu Rwanda.

Uyu mukobwa wavuzweho gukundana na Producer Washington wo muri Uganda byagiye binavugwa ko ibyinshi yamukoreraga yabikeshaga ubwiza bwe karemano.

Allioni azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo umusumari ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Gusa nubwo aba bakobwa ahanini bagiye bazamuka kubera uburanga bwabo,harimo n’abandi bagiye bakoresha ingufu zabo mukuzamuka aha harimo nka Miss Jojo, Oda Paccy ,Young Grace, Sandra Miraj, Ciney n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa