skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’abakobwa 10 beza cyane kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

skol

Bamwe muri aba bakobwa bo mu bihugu bitandukanye ni abanyamideli, abandi ni abanyamuziki ndetse n’abakinnyi b’amafilime.
Reka duhere ku mwanya wa 10 tugana ku mwanya wa 1, tureba aba bakobwa beza cyane kurusha abandi ku isi;
10.Pia Wurtazbach : Akomoka muri Philippines, uyu mukobwa w’imyaka 24 akaba akunda cyane gukina amafilime ndetse akanakora ibijyanye no kumurika imideli.
9.Emilian Clarke: Akomoka mu Bwongereza, akaba akunda gukina amafilimi kandi na we akamurika imideli. (...)

Sponsored Ad

Bamwe muri aba bakobwa bo mu bihugu bitandukanye ni abanyamideli, abandi ni abanyamuziki ndetse n’abakinnyi b’amafilime.

Reka duhere ku mwanya wa 10 tugana ku mwanya wa 1, tureba aba bakobwa beza cyane kurusha abandi ku isi;

10.Pia Wurtazbach :

Akomoka muri Philippines, uyu mukobwa w’imyaka 24 akaba akunda cyane gukina amafilime ndetse akanakora ibijyanye no kumurika imideli.

9.Emilian Clarke:

Akomoka mu Bwongereza, akaba akunda gukina amafilimi kandi na we akamurika imideli.

8.Adriana Lima:

Akomoka muri Brazil, uyu ni umukobwa wahogoje imitima y’abasore n’abagabo benshi muri icyo gihugu ndetse no muri Amerika y’Amajyepfo muri rusange. Lima na we amurika imideli, ari na byo ahanini byamugize icyampamare.

7.Prianka Chopra:

Akomoka mu Buhinde, akaba yaramenyekanye cyane muri filime ya Krishina, aho akina ari umukunzi wa Krishina nyirizina, akaba ari Umukobwa watwaye roho z’abasore benshi ku isi.

6.Amber Heard:

Akomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yaragizwe ikimenyabose no kumurika imideli kandi akanakina amafilime. Uyu yanagaragaye mu rutonde rw’Abakobwa beza 10 bambere b’Abanyamerikakazi.

5.Pixie lott:

Na we akomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu we akaba ari umunyamideli ndetse akanandika indirimbo z’Abahanzi.

4.Deepika Padukone:

Ni Umuhindekazi wamenyekanye cyane mu gukina amafilime ndetse no mu kumurika imideli.

3.Nana Im Jin-Ah:

Ni we munyafurika wenyine ugaragara muri uru rutonde, akaba akomoka muri Afurika y’Epfo. Yahogoje imitima y’Abasore benshi muri iki gihugu ndetse no ku isi muri rusange, biciye ahanini mu buhanzi akora nk’umwuga we ndetse no kwandika indirimbo.

2.Liza Soberano:

Akomoka muri Phillippines, akaba yaragaragaye mu marushanwa menshi y’abakobwa b’uburanga kandi akanayegukana, ubusanzwe akaba ari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filimi.

1.Selena Gomez:

Uyu ni umuhanzi wamamaye ku isi yose nubwo akomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yakunze kuvugwaho ko ari we ukurura abagabo benshi kurusha abandi bakobwa bose ku Isi, ubusanzwe akaba ari umuhanzi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Ibitekerezo

  • Mbega hhhh nta bwiza mbonye pee byibuze prianka abandi no WAP kbsa baje no murwanda hari benshi babarusha

    Yooyoyoyoyoyoyo!!! Pu!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa