skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rwa ba Miss b’abanyarwandakazi n’abagabo babo[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ba Nyampinga b’abanyarwandakazi mu ngeri zitandukanye, ni kimwe mu byiciro by’abantu b’ibyamamare banakunze kugaruka cyane mu bitangazamakuru.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru, turagaruka kuri ba Nyampinga batandukanye baba aba za Kaminuza, abahataniye ikamba rya Nyampinga w’igihugu n’abandi batandukanye, bafite abagabo.

5. Miss Agasaro Farid Nadia na Riderman

Agasaro Farid Nadia, n’ubwo ubu ari umugore wubatse niwe ugifite ikamba rya Miss Mount Kenya 2015, iri kamba ry’umukobwa uhiga abandi muri iyi Kaminuza akaba yararyambitswe mbere gato y’uko yambikana impeta na Riderman bakoze ubukwe muri Kanama uyu mwaka. Uyu we Riderman yarenze ikigero cyo kuba umukunzi we ahubwo agera ku ntera yo kumubera umugabo, ndetse bamaze no kwibaruka umwana wabo w’umuhungu wavutse mu mpera za 2015.

4.Miss Neema Umwali na Ngabo Augustin

Miss Umwali Neema yamenyekanye bwa mbere ubwo yambikwaga ikamba ry’icyahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Uburezi. Nyuma yaje kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational mu mwaka wa 2014 aho yagiye ahagarariye u Rwanda. Umwali Neema Larissa, mu mwaka wa 2015 yambikanye impeta n’umukunzi we Ngabo Augustin bari bamaze igihe kirekire bakundana, ubu bibanira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umugore n’umugabo.

3. Miss Akineza Carmen na Francois Ndagijimana

Miss Akineza Carmen wabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014 ubwo iri kamba ryegukanwaga na Miss Akiwacu Colombe, mu mpera z’umwaka wa 2015 nawe yambikanye impeta n’umukunzi we Ndagijimana Francois, ubu bakaba bamaze igihe bibanira nk’umugabo n’umugore.

2. Miss Isimbi Deborah na Safari Bryan

Isimbi Deborah Abiellah wabaye Miss wa Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2012, yambikanye impeta n’umukunzi we Safari Bryan biganaga muri iyi Kaminuza, ubu bakaba bamaze igihe banibanira nk’umugore n’umugabo. Ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru, ndetse kuva ubwo uyu niwe mukobwa uheruka kuba Nyampinga w’iyi Kaminuza, cyane ko ubu yanamaze guhinduka ikaba ishami rimwe rya Kaminuza y’u Rwanda.

1. Miss Uwera Dalila na Dirk

Miss Uwera Dalila, niwe bivugwa ko yabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, icyo gihe hakaba hari mu mwaka w’1994 ubwo yambikwaga iri kamba rya Miss Rwanda 1994. Uyu yaje gushakana n’Umubiligi witwa Dirk mu mwaka wa 2013, ubu bakaba bibanira mu gihugu cy’u Bubiligi.

13. Miss Rusaro Carine na Mpayana

Utamuriza Rusaro Carine wabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa 2007, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Bahati Grace mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ya 2009, yambikanye impeta y’urudashira na Mpayana Fio Logan tariki 2 Mata 2016. Uyu mukunzi we, bari bamaze igihe irekire bakundana dore ko bamenyaniye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa