skol
fortebet

Mu magambo ateye isoni,Zari yasubije umufana wahishuye ko Diamond agiye guhura na Hamisa

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ibihe byiza umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we Zari bamazemo iminsi i London mu Bwongereza, kuri ubu Zari yibasiye bikomeye umufana we washakaga kumuteranya na Diamond avuga ko uyu muhanzi agiye guhura na Hamisa Mobetto maze bakongera guhuza urugwiro.
Uyu mufana bivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Hamisa Mobetto ngo yatangaje ibi ubwo byamenyekanaga ko Zari yamaze gusubira muri Afurika y’Epfo aho asanzwe atuye maze agasiga Diamond mu Bwongereza.Uyu mufana abinyujije kuri instagram (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ibihe byiza umuhanzi Diamond Platnumz n’umugore we Zari bamazemo iminsi i London mu Bwongereza, kuri ubu Zari yibasiye bikomeye umufana we washakaga kumuteranya na Diamond avuga ko uyu muhanzi agiye guhura na Hamisa Mobetto maze bakongera guhuza urugwiro.

Uyu mufana bivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Hamisa Mobetto ngo yatangaje ibi ubwo byamenyekanaga ko Zari yamaze gusubira muri Afurika y’Epfo aho asanzwe atuye maze agasiga Diamond mu Bwongereza.Uyu mufana abinyujije kuri instagram yavuze ko amakuru afite ari uko ngo Diamond yateguye guhurira I Dubai na Hamisa Mobetto babyaranye, aho ngo bateganya kuhagirira ibihe byiza,Zari adahari, ibi uyu mufana yahise abikoraho tag kuri Zari ngo nawe abimenye.

Ubu nibwo butumwa bwa Zari n’umufana baterana amagambo

Zari yahise atangazwa n’aya magambo y’uyu mufana maze amuha igisubizo gisekeje cyane, asa nk’aho gucibwa inyuma na Diamond ntacyo bimubwiye.Zari yagize ati:” Oh nibyo se?kuki se utamuherekeje (Hamisa Mobetto) maze ngo umufashe gutandukanya amaguru?”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa